Home Amakuru y'ibanze Imikino: Christian Rodriguez niwe wegukanye Tour du Rwanda

Imikino: Christian Rodriguez niwe wegukanye Tour du Rwanda

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Christian Rodriguez atwaye tour du Rwanda 2021 nyuma yaho asize abandi agatwara agace ka nyuma kazengurukaga Kigali.

Uyu musore ukinira ikipe ya Total direct Energie yo mu bufaransa yambaye umwenda w’umuhondo kumunsi wa 6 w’isiganwa awambuye Eyob Metkel wari wawambaye k’umunsi wa 5 ariko akaza gukora impanuka ubwo bavaga mu karere ka Gicumbi .

Ku munsi wanyuma abasiganwa bazengurukaga umujyi wa Kigali aho banyuraga munzira ya Rebero- Merez Gikondo-Rwandex- Konogo- Gikondo round about- Rwarutabura-Miduha- RP Nyamirambo- Kwa Mutwe- Onatracom- Apacope- Kinamba- Kanogo- Rugunga- Segeem bahazenguruka inshuro 3, inzira yareshyaga na Km76.3.

Uyu musore watanze abandi k’umurongo akoresheje amasaha 2h05’06” kumwanya wa  2 haje Piccoli James ukinira ikipe ya Israel startup nation, asizwe amasegonda 12″ nuwa mbere mu gihe umunyarwanda waje hafi ari Manizabayo Eric waje kumwanya wa 23 asizwe Iminota 02’03” n’uwambere .

Urutonde rw’uko abakinnyi bakurikirana.

Christian Rodriguez yahise yegukana tour du Rwanda nyuma yaho akoresheje amasaha 22h49’51” akurikirwa na Piccoli James wasizwe amasegonda 17″ , Manizabayo Eric wa Benediction ignate niwe munyarwanda uje hafi kuko yaje k’umwanya 18 mu gihe Byukusenge Patrick we yaje kumwanya wa 23 kurutonde rusange .

Kuva Tour du Rwanda yajya kuri 2.1 nta munyarwanda urabasha kuyegukana cyangwa kwegukana agace.

Christian Rodriguez ni umunya Espanye w’imyaka 26 yamavuko akaba afite metero 1 na cantimetero 86 akaba afite ibiro 60 . Ni ubwambere uyu musore yegukanye isiganwa iryo ariryo ryose .

You may also like

Leave a Comment