Home Amakuru y'ibanze Imikino: Covid-19 ikomeje kuba urwitwazo muri Sports, Scandinavian ikurwa mu irushanwa

Imikino: Covid-19 ikomeje kuba urwitwazo muri Sports, Scandinavian ikurwa mu irushanwa

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryatangaje ko ikipe y’Abagore ya Scandinavian yakuwe mu irushanwa rya Champions league Nyafurika ryabagore ryari kubera muri Kenya mu cyumweru gitaha kubera icyorezo cya Covid 19.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga wa Ferwafa Uwayezu Regis rivuga ko Scandinavian yakuwe mu irushanwa rya Champions league ya Afurika mubagore kubera ko icyorezo cya Covid 19 gikomeje kwiyongera mukarere ndetse ko hari n’ubwoko bushya bwa Covid 19 bwamaze kuhagera.

Ikipe yabatarenge 23 yavanwe mu irushanwa

Ikipe yigihugu y’abatarengeje 23 yavanwe mu irushanwa.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko kubera ko Leta yafunze bimwe mubikorwa harimo nibya Sports, ikipe ya Scandinavian ikuwe muri ayo marushwanwa kandi ko bihanganishije abantu kubera izo mpinduka. Amakuru avuga ko atari ikipe ya Scandinavian gusa yakuwe mu marushwa ahubwo n’ ikipe y’igihigu y’uRwanda y’abatarengeje imyaka 23 yagombaga kwitabira Cecafa izabera muri Ethiopia muri uku kwezi nayo yakuwe muri ayo marushanwa ndetse abakinnyi bakaba bagomba guhita basubira iwabo .

Ikipe ya Scandinavian yakuwe mu irushanwa.

Ni irushanwa ryagombaga gukinwa mu ijonjora, aho amakipe yo muturere dutandukanye yari guhura maze atsinze akitabira irushwa ryanyuma rizabera mu gihugu cya Misiri , ikipe ya Scandinavian yari gukina nandi makipe bahuriye mukarere ka Cecafa ariko byarangiye Ferwafa iyikuye muri iri rushwanwa kubera covid 19 .

Mucyumweru dusoje nibwo ikipe y’igihigu y’uRwanda y’abatarengeje imyaka 20 muri Volleyball yerekeje mugihugu cy’ubuholandi, bagiye gukina igikombe cy’Isi cy’abatarengeje iyo myaka. Si aba gusa kandi kuko n’abakinnyi bazahagararira uRwanda mumikino Olympic izabera Tokyo nabo bamaze kugenda. uretse ibyo kandi, taliki ya 14 Nyakanga kugeza 18 Nyakanga uyu mwaka mukarere ka Rubavu hazakinirwa igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball , umuntu akaba yakwibaza niba Covid 19 ireba abakina umupira wamaguru gusa .

Ikipe y’abatarengeje imyaka 23 nayo yakuwe mu mumarushanwa.

You may also like

Leave a Comment