Home Amakuru y'ibanze Imikino: Ikipe ya Police FC mu mwambaro mushya, naho AS Kigali yimwe ikibuga nanone

Imikino: Ikipe ya Police FC mu mwambaro mushya, naho AS Kigali yimwe ikibuga nanone

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Mata 2021, ikipe ya Police FC yagaragaje imyambaro mishya izajya ikoresha ndetse yanditseho ijambo “Gerayo Amahoro”. Ni mu gihe ikipe ya AS Kigali yo ku nshuro ya kabiri yimwe ikibuga na Musanze FC.

Ikipe ya Police FC yerekanye imyambaro mishya izakoresha muri uyu mwaka w’imikino . Ni umwambaro w’ubururu bwijimye bazakoresha mu gihe bakiriye imikino n’undi w’ubururu bw’ikirere(bwerurutse) bazajya bambara baserutse ( bakiniye ahandi hatari kukibuga cyabo).

Iyi myambaro kandi agashya kayigaragayeho ni uko izaba yanditseho ijambo “Gerayo amahoro ” nka gahunda ya Police y’igihugu yo gukomeza kubungabunga umutekano wo mu muhanda hirindwa impanuka cyane cyane ziterwa n’umuvuduko ukabije cyangwa uburangare bw’abashoferi.

Imyambaro myishya Police FC izajya ikoresha mugihe iri kukibuga cyayo.

HATANGIYE GUHIMANA HAGATI Y’AMAKIPE

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1Gicurasi nibwo Shampiyona y’icyiciro cyambere mu Rwanda izatangira, gusa nkuko bisanzwe ntabwo Shampiyona y’u Rwanda ijya iburamo udushya. Ibi bikunze kubaho aho usanga amakipe ananizanya kugirango abone amanota mu buryo bworoshye .

Kuri uyu munsi ikipe ya As Kigali yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Musanze aho izakinira n’iyi kipe umukino ubanza mu itsinda C. iyi kipe yari yemerewe na Perezida wa Musanze ko nihagera ihabwa ikibuga igakoreraho imyitozo y’uyumunsi ariko igezeyo isanga amazi atakiri yayandi ikibuga barakibima .Amakuru avuga ko umutoza wa Musanze Seninga Innocent ariwe wategetse ko As Kigali yimwa icyo kibuga maze nayo ijya gukorera imyitozo ku kibuga cya Nyakinama .

Si ubwambere ikipe ya Musanze yimye ikibuga AS Kigali kuko mu cyumweru gishize nabwo iyi kipe yari yemereye AS Kigali gukinira kukibuga cyayo umukino wa gicuti na Marine FC ariko nyuma iza kwisubiraho k’umunota wanyuma irakibima.

Ni kenshi muri Shampiyona y’u Rwanda amakipe yakunze kugaragarwaho ibikorwa byo kunanizanya mbere y’umukino, nkaho ikipe ya Gicumbi FC yigeze gukinisha imyenda ya Real Madrid nyuma yo kugera ku kibuga bagasanga imyambaro yose bazanye isa niyo ikipe ya Muhanga yari yateguye gukinisha , ndetse bagerageje gushaka indi nayo basanga isa niyumuzamu wa Muhanga .

You may also like

Leave a Comment