Home Amakuru y'ibanze Imikino: Ikipe ya Rayon Sport yaguye miswi na Kiyovu Sport

Imikino: Ikipe ya Rayon Sport yaguye miswi na Kiyovu Sport

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe ya Rayon sports inganyije umukino wayo wa Gatanu na Kiyovu sports igitego 1:1 bituma imibare yo mu itsinda rya B izi kipe ziherereyemo ikomeza kuba ingorabahizi.

Ni umukino watangiye ku isaa 12h30 ubera kuri stade ya Bugesera . Kiyovu sports niyo yinjiye neza mu mukino maze k’umunota 19 ibona igitego cyatsinzwe na Mbogo Ally kuri coroneri yari itewe na Nyirinkindi Saleh .

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1 cya kiyovu sports k’ubusa bwa Rayon sports maze bituma mu gice cya kabiri, umutoza Guy Bukasa utoza Rayon sports akora impinduka 3. Sugira Ernest, Sekamana Maxime na Mudacumura Jackson binjiye mukibuga basimbura Drissa Dagnogo ,Niyonkuru Sadjat na Amran Nshimiyimana.

Ku munota wa 68 Sugira Ernest yazamukanye umupira maze yinjira mu rubuga rw’amahina rwa kiyovu sports, Mbogo Ally agerageje kumwambura umupira birangira aguye awukora n’amaboko umusifuzi Ruzindana Nsoro atanga penality yinjijwe neza na Sugira Ernest.

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sport.

Ikipe ya Rayon sports yakabaye yabonye ibitego birenze kimwe muri uyu mukino kuko Herthier Luvumbu na Sugira Ernest bombi bateye igiti cy’izamu ndetse sugira Ernest ahusha ikindi gitego cyari cyabazwe ubwo yazamukanaga umupira wenyine akananirwa kuwushyira murushundura .

Kugeza ubu ikipe ya Rayon sports niyo iyoboye itsinda n’amanota 8 mu gihe kiyovu sport  igize amanota 7. Nubwo aya makipe ariyo ayoboye ariko imibare yuzazamuka muri iri tsinda iracyakomeye kuko umukino wa Rutsiro iza kwakiramo Gasogi united ushobora kuza gukomeza ibintu kurushaho.

Ikipe ya Rayon sports umukino wanyuma izasura Gasogi united mu gihe kiyovu sports izakira Rutsiro FC.

Abakinnyi Rayon Sports yakoresheje muri uyu mukino.

You may also like

Leave a Comment