Home Amakuru y'ibanze Imikino: Ikipe ya Rayon Sport, yamerewe akayabo k’Amafaranga mu gihe yaba itwaye igikombe

Imikino: Ikipe ya Rayon Sport, yamerewe akayabo k’Amafaranga mu gihe yaba itwaye igikombe

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe ya Rayon Sport izwi ku izina rya Gikundiro, yemerewe akayabo k’Amamiliyoni mu gihe yaba itwaye igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka, ndetse yemererwa n’andi mu gihe yaba itsinze ikipe ya Gasogi United.

Ibi byabaye kuri uyu mugoroba tariki ya 30 Mata ubwo abakinnyi n’ubuyobozi bwa Rayon sports bagiranaga Inama n’Uruganda rwa Skol rusanzwe ari umuterankunga w’iyi kipe . Skol yavuze ko izabaha ibihumbi 5 by’amadorari ya America ni ukuvuga asaga million 5 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe barenze amatsinda. nibagera k’umukino wa nyuma bakaba aba 2 bazahabwa ibihumbi 12 by’Amadorari ya America  ni ukuvuga asaga million 12 z’amafaranga y’u Rwanda, yose hamwe akaba ari million 17 z’amanyarwanda mu gihe bagera k’umukino wanyuma

Uretse aka kayabo kandi  , uru ruganda rwababwiye ko nibatsinda ikipe ya Gasogi united bazakubirwa 2 amafaranga basanzwe bagenerwa iyo batsinze umukino (prime ).

Ikipe yemerewe akayabo k’Amafranga

Skol iherutse kuvugurura amasezerano yari ifitanye na Rayon sports aho azarangira muri 2023, akaba afite agaciro ka million 200 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka .

Ikipe ya Rayon sports iri mu itsinda rya 2 aho iri kumwe na Gasogi united, Kiyovu Sports na Rutsiro FC , iyi kipe ikaba izakina umukino wambere ku cyumeru tariki 02 Gicurasi ,aho izaba yakira Gasogi united.

You may also like

Leave a Comment