Home Amakuru y'ibanze Imikino: Ikipe ya Rayon Sport yerekanye imyambaro izakoresha muri Shampiyona

Imikino: Ikipe ya Rayon Sport yerekanye imyambaro izakoresha muri Shampiyona

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, yerekanye imyambaro izakoresha muri shamiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Ikipe ya Rayonsports ifatanyije n’uruganda rukora inzoga rwa Skol, berekanye imyambaro mishya iyi kipe izambara muri uyu mwaka w’imikino uteganyijwe gutangira kuya 1 Gicurasi 2021.

Ni imyenda iri mumabara y’ubururu ifite ibara ry’umweru kuntugu , mugihe umwenda wo guserukana mu gihe yasuye andi makipe wo uri mwibara ry’umweru intugu ziriho amabara y’ubururu .

Imyambaro mishya y’ikipe ya Rayon Sport.

Uretse iyi myenda kandi, iyi kipe yanahawe ibikoresho binyuranye bizajya byifashishwa mu myitozo , amakote yo kwambara mu gihe cy’imvura , ndetse n’amatiriningi yo guserukana .

Ikipe y’abakiri bato ya Rayonsports ,nayo yahawe ibikoresho binyuranye, aho yo izajya yambara imyenda mu gatuza handitseho Virunga, mu gihe iy’abakuru yo yanditseho Skol .

Ibi bikoresho byaguzwe n’uruganda rwa Skol mubufatanye rugirana na Rayonsports , bikaba byaraguzwe asaga million 25 z’amafaranga y’uRwanda . ibi bikoresho kandi bikaba byarakozwe n’uruganda rwa Jako, rusanzwe rwambika amakipe atandukanye yo ku isi.

Kubufatanye na Skol, Abakinnyi ba rayon Sport bazambara imyenda mishya.

You may also like

Leave a Comment