Home Amakuru y'ibanze IMIKINO: Intambara y’igikombe ikomeza kuba ingorabahizi , APR isubiriye Rayon Sports

IMIKINO: Intambara y’igikombe ikomeza kuba ingorabahizi , APR isubiriye Rayon Sports

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sports igitego 1:0 ikomeza gukubana na As kigali ku mwanya wa mbere n’amanota 10.Ni umukino watangiye amakipe yombi acungana kujisho ,kuko wabonaga bacungana ntanimwe ishaka kwirekura ngo ikine isatira ,  ari nako amakosa yari menshi mu kibuga hagati.

Ikipe ya Rayon Sports yari yakoze impinduka zanatunguranye aho Sugira Ernest wari umaze iminsi atitwara neza yaje gusimbuzwa umwana muto Rudasingwa Prince . APR nayo yari yagaruye Niyonzima Olivier Sefu wari wirukanwe mu mwiherero gusa yari yabanje ku ntebe yabasimbura

Ku munota wa 37′ Hertier Luvumbu yacenze abakinnyi binyuma ba APR Mutsinzi Ange amutura hasi ariko Twagirumukiza Abdul Karim wasifuye uyu mukino avuga ko ntakosa ryabaye ariko abakinnyi ba Rayonsports bavugako ko yari penalty. Igice cya mbere kirangira ari ubusa kubusa

Rayon Sports yatsinzwe na APR FC kumunsi wa gatanu wa Shampiyona.

Igice cya 2 cyatangiranye n’impinduka kuruhande rw’ikipe ya APR FC  kuko niyonzima Olivier sefu, Mugunga Yves na Byiringiro Lague bose bahise binjira mukibuga , ku munota wa 55  Nishimwe Blaise yasimbuwe na Sekamana Maxime nyuma yo kugongana na Ruboneka Jean Bosco akagira ikibazo cy’imvune mu gihe Sugira Ernest nawe yasimbuye Rudasingwa P rince.

Mu minota 60 amakipe yombi yabaye nkakanguka kuko batangiye guhusha uburyo kumpande zombi nkaho Jean Vital Orega yahushije uburyo k’umupira Maxime yateye umuzamu wa APR  awukuramo Orega ashatse kuwushyira mu izamu awutera hanze.

Abakinnyi bakiniye APR FC muri uyu mukino.

Ku munota wa 88 nibwo Ishimwe  Anicet yagiyemo asimbuye Ruboneka Jean Bosco k’umupira wa mbere yakozeho yahise awushyira murushundura aba akoze amateka yo gutsinda igitego cy’ingenzi mu mukino w’amateka ,umukino urangira APR yongeye gutsinda Rayonsports.

Kurundi ruhande ikipe ikipe ya As Kigali yatsinze ikipe Marine igitego 1:0 bituma amakipe yombi akomeza gukubana mu manota kuko ubu zombi zinganya amanota 10 mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuza ku mwanya wa 6 n’amanota 5

Urutonde rw’Abakinnyi bakinnye uyu mikino kuruhande rwa Rayon Sports.

 

You may also like

Leave a Comment