Home Amakuru y'ibanze Imikino: Mugisha François yiyunze na Masudi Djuma, Rayon Sports yinjira ku isoko isakuma abakinnyi

Imikino: Mugisha François yiyunze na Masudi Djuma, Rayon Sports yinjira ku isoko isakuma abakinnyi

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Mugisha Francois asanze umutoza Masudi Djuma muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 3 , uyu musore akaba yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2 avuye muri Bugesera .

Uretse Mugisha Francois Master, wavuye muri Bugesera, Rayon sports kandi yasinyishije Byumvuhore Tresor wavuye muri Gasogi united na Muvandimwe Jean Marie Vianne wavuye mu ikipe ya Police FC .Aba bakinnyi baje biyongera kuri Mico Justin wari wasinyiye iyi kipe kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Nyakanga .

Byumvuhore Tressor ufite icyapa cya Gerayo Amahoro, yasinyiye Rayon Sports avuye muri Gasogi United.

Mugisha Francois Master agarutse muri Rayon sports nyuma yo kuyivamo muri 2018 yerekeza mu ikipe ya Bugesera nyuma yo kuba yaragiye agorwa n’ibibazo by’imvune . Uyu musore ni umwe mubakinnyi babaye inyenyeri kungoma y’umutoza Masudi Djuma ubwo yatozaga Rayon sports
Rayonsports yasoje Shampiyona ishize iri kumwanywa wa 7 ikaba yari yagowe n’ibibazo by’amikoro ari nayo mpamvu yagiye ku isoko itinze .

Muvandimwe JMV nawe yasinyiye Rayon Sports avuye muri Police FC.

You may also like

Leave a Comment