Home Amakuru y'ibanze Imikino: Muhire Kevin ashobora kutongera gukinira Rayon Sport muri Shampiyona y’uyu mwaka

Imikino: Muhire Kevin ashobora kutongera gukinira Rayon Sport muri Shampiyona y’uyu mwaka

by Tuyizere Mubarak

Umukinnyi Muhire Kevin uherutse gusinyishwa n’ikipe ya Rayon Sport mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri bishize  ashobora kutongera gukinira iyi kipe kubera imvune yahuye nayo igihe bakinaga na Kiyovu Sport.

 

Kuwa gatatu taliki 5 Gicurasi nibwo Muhire kevin yavunikiye mu mukino rayon sports yatsinzwemo na Kiyovu ibitego 3:2 , kugeza nubu ntaragaruka mu kibuga .

K’umunota wa 45 nibwo uyu musore yagonganye na Habamahoro vincent maze amukandagira nabi bituma agira ikibazo mukagombambari. Abaganga ba rayon sports bagerageje kumukorera ibyibanze ahita anajyanwa kwa muganga, gusa amakuru Isezerano.com yamenye ni uko ubu yamaze kuvayo , nubwo akirwaye.

Twifuje kumenya uko imvune ya Muhire Kevin ihagaze kugeza ubu, maze tuvugana n’umuvugizi w’ikipe ya Rayonsports Jean Paul Nkurunziza, mu magambo make yatubwiye ko uyu musore yahawe ubuvuzi bwibanze ariko ubu bategereje ko akorerwa isuzuma ngo bamenye igihe azamara adakina .

Muhire Kevin yavunitse ari gukina na Kiyovu Sport

Ati ” Yajyanwe kwa muganga ahabwa ubuvuzi bw’ibanze , ubu yamaze kugaruka muri Camp dutegereje ko anyuzwa mu cyuma ngo tumenye igihe azamara”.Tumubajije niba ntabwoba bafite ko yaba ntawundi mukino azongera gukinira Rayon Sports kubera ko afite amasezerano y’amezi 2 gusa Nkurunziza yavuze ko ibyo bazabimenya nyuma y’ibizamini azakorerwa .

Muhire Kevin usanzwe ukina  hagati mu kibuga , ikipe ya rayonsports yari yamusinyishije amezi 2 , gusa kugirango abafashe muri Shampiyona y’uyu mwaka izamara ayo mezi abiri.

Ikipe ya Rayon sports yari yasinyishije abakinnyi 3 bashya ,ngo bayifashe muri iki gihe gito cya Shampiyona, ariko Muhire Kevin niwe wenyine wari wabashije guyitangira, dore ko abanye Congo 2 barimo Heartier Luvumbu wari witezweho byinshi naba Rayon we na rutahizamu mushya, batari bigera bagaragara k’umukino n’umwe kuva Shampiyona yatangira .

Imvune ya Kevin ishobora gutuma atagaruka mu kibuga vuba.

Rayonsports kandi kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Gicurasi izasura Ikipe ya Rutsiro kuri stade umuganda mbere y’uko iyakira i Kigali mu minsi 3 ikurikira kuya 11Gicurasi umukino uzabera kuri stade Amahoro i Remera.

 

You may also like

Leave a Comment