Myugariro w’Amavubi Mutsinzi Ange Jimmy yatsinzwe igeragezwa mu ikipe ya Oud-Heverlee Leuven yo mugihugu cy’Ububiligi ,nyuma y’igihe gito ayigezemo.

Uyu musore yari amaze ibyumweru 2 akora igeragezwa muri iyi kipe gusa amakuru Isezerano.com yamenye nuko uyu musore agomba kugaruka mu Rwanda akongera amasezerano muri APR FC kuko yamaze gutsindwa igeragezwa muri Oud-Heverlee Leuven .

Ange abaye umukinnyi wa 2 wa APR FC utsinzwe igeragezwa mumezi 2 ashize nyuma yaho Byiringiro Lague nawe yari yatsinzwe igeragezwa mugihugu cy’Ubusuwisi ndetse no mubufaransa .

APR FC yatakaje Manzi Thierry ikaba yari yasimbuje aba basore bombi ariko Ange akaba agarutse bikaba biteganyijwe ko yongera amasezerano muri iyi kipe.

You may also like

Leave a Comment