Home Amakuru y'ibanze Imikino: Nta munyarwanda uri k’urutonde rw’Abazavamo umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa

Imikino: Nta munyarwanda uri k’urutonde rw’Abazavamo umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Kuri uyu wa Kabiri taliki 12 Gicurasi 2021, nibwo Ferwafa yatangaje abantu babiri bazavamo uzaba umuyobozi wa Tekenike  (technical director) muri iri shyirahamwe ariko bose nta munyarwanda urimo.

Umunya Espanye Luis Fuertes Sastre ,n’Umudage Weiss Hans Micheal ,nibo batoranyijwe k’urutonde rwanyuma rw’abazavamo uzaba umuyobozi wa Tekenike (technical director) muri Ferwafa .

Ku ikubitiro abari basabye uyu mwanya bari  29 harimo abanyarwanda batanu, ariko bose nta numwe wabashije kuza k’urutonde rwanyuma Ferwafa yatangaje. Bimwe mu byasabwaga harimo kuba ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (Bachelor digree ) kuba ufite impamyabumenyi ya mbere ya UEFA mu butoza (Uefa pro ) n’ibindi .

Mu banyarwa bari basabye uwo mwanya harimo, Seninga Innocent utoza  ikipe ya Musanze FC ,Hitimana thierry wanyuze mu makipe nka Namungo yo muri Tanzania na Rayon sports yo mu Rwanda n’abandi . Harimo kandi umubirigi umaze kumenyerwa mu Rwanda Ivan Minaert watoje Rayon sports mu bihe bitandukanye ,ndetse n’abandi benshi biganje abakomoka mu gihugu cy’Ubufaransa .

Ubusanzwe umuyobozi wa Tekenike aba ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru cyane cyane mu bana (development,) kugira inama Abatoza b’ikipe y’igihugu ndetse no kugenzura umusaruro wabo , n’ibindi bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru.

Bamwe mu bahatanira kuyobora Tekinike muri Ferwafa.

Ferwafa yagiye inengwa gusuzura no kudaha agaciro uyu mwanya ,ikanengwa kuwushyiraho abantu akenshi badashoboye cyane cyane nka Habimana Hussein uwuheruka ho ariko bisa naho ntacyo yakoze .

Weiss Hans Micheal ni umudage ufite imyaka 56 y’amavuko , uyu mugabo si ubwa mbere aje mu Rwanda, kuko kuva 2007 kugeza 2010 yari umuyobozi wa Tekenike muri Ferwafa akaba yaranatoje ikipe y’igihugu y’uRwanda yabatarengeje imyaka 20.

 

You may also like

Leave a Comment