Home Amakuru y'ibanze Imikino: Nyuma y’umukino wa Rayon Sport, Stade Amahoro yahagaritswe

Imikino: Nyuma y’umukino wa Rayon Sport, Stade Amahoro yahagaritswe

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryatangaje ko ryasabwe guhagarika ikibuga cya stade amahoro kuba cyakinirwaho kubera kwangirika ,nyuma y’umukino wa Rayon sports yanganyagamo na Rutsiro FC.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Ferwafa rivuga ko guhagarika Stade Amahoro byasabwe na Minisiteri ya Sports ari nayo isanzwe igenzura iyi stade ikaba n’umutungo wiyi Minisiteri.

Iryo tangazo kandi rivuga ko amakipe nka Rayon sports ,Police FC,AS Kigali , Gorilla na Kiyovu sports zari zisanzwe zakirira imikino ya Shampiyona kuri iyi stade zizimuka zikajya gukinira kuri stade y’Akarere ka Bugesera .

Championa y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uyu mwaka yakinwe mu buryo budasanzwe kuko irimo gukinwa mu matsinda kubera umwanya muto watewe n’icyorezo cya Covid 19.

Stade yahagaritswe nyuma y’umukino wa Rayon Sports.

You may also like

Leave a Comment