Home Amakuru y'ibanze Imikino: Olivier Kwizera uvuga ko yafashwe binyuranyije n’amategeko, agiye kugezwa imbere y’ubutabera

Imikino: Olivier Kwizera uvuga ko yafashwe binyuranyije n’amategeko, agiye kugezwa imbere y’ubutabera

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Kuri uyu wa Kane taliki ya 24 Kamena nibwo umuzamu wa Rayon sports n’ikipe y’igihigu Olivier Kwizera agezwa imbere y’ubutabera kugirango atangire kuburana kubyaha akurikiranweho.

Ubusanzwe iyo umuntu agejejwe imbere y’ubutabera kunshuro yambere abanza kuburana ifunga n’ifungura ry’agateganyo ariko kuri Olivier Kwizera we siko bimeze kuko amakuru avuga ko uyu musore ubwo azaba agejejwe imbere y’ubutabera azaburana kuburyo yafashwemo we avuga ko budakurikije amategeko .

Ubusanzwe Olivier Kwizera bivugwa ko yafatiwe mu karere ka Kicukiro ahanzwi nka Kimisange muri Gikondo. uyu musore RIB yatangaje ko yafashwe arikumwe n’abandi bantu barimo bakoresha ibiyobyabwenge , gusa Olivier Kwizera we amakuru akavuga ko ibyo byaha abihakana yivuye inyuma .

Ikindi kandi nuko umuntu ukekwaho kunywa ibiyobyabwenge mbere yo kugezwa imbere y’ubutabera abanza gukorerwa ibizamini byo mumaraso ngo barebe niba yarabikoresheje koko ,gusa amakuru agakomeza avuga ko uyu musore we ibyo kumupima yabiteye utwatsi  arabyanga .

Taliki ya 4 Kamena uyu mwaka nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Olivier Kwizera ndetse nabo bari barikumwe , uyu musore ntiyari yahamagawe mu ikipe y’igihigu yari irimo gukina umukino wa gicuti na Central Africa ubwo we yatabwaga muri yombi .

Olivier Kwizera agiye kugezwa imbere y’ubutabera.

You may also like

Leave a Comment