Home Amakuru y'ibanze Imikino: Sugira Ernest yongeye kuba Intwari ya Rayon Sport

Imikino: Sugira Ernest yongeye kuba Intwari ya Rayon Sport

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe ya Rayon sports itsinze Gasogi united 1:0, cyatsinzwe na Sugira Erneste k’umunota wanyuma mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 02 Gicurasi 2021.

Ni umukino wambere wa shampiyona mu itsinda rya 2 wabereye kuri Stade Amahoro i Remera , uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 15h00 .Ikipe ya Gasogi united yagerageje kwihagararaho bishoboka ariko birangira k’umunota wanyuma akagozi gacitse ,kuko Sugira Erneste yaje kubonera Rayon sports igitego maze itahana amanota 3 .

Ikipe ya Rayon sports yari yagerageje kurusha Gasogi united, gusa kubona igitego biragorana , k’umunota wa 90+4  w’umukino nibwo umunye Congo Manase Mutatu Mbedi yahereje umupira Sugira Erneste nawe awushyira murushundura .

Wari umukino wari wakabirijwe bitewe n’amagambo y’umuyobozi wa Gasogi united KNC , wari wavuzeko Gasogi united nidatsinda Rayon sports azahita yegura kumwanya wo kuyobora iyi kipe .Si ibyo gusa kandi kuko ubuyobozi bwa Rayon sports bwari bwabwiye abakinnyi bayo ko nibatsinda Gasogi united bazabakubira 2 amafaranga y’agahimbazamusyi bari basanzwe bagenerwa.

Si ubwambere Sugira Erneste akuye Rayon sports mumenyo ya Gasogi united, kuko umwaka ushize wa Shampiyona nabwo yari yatsindiye iyi kipe igitego cyatandukanyije impande zombi

Rayonsports na Gasogi united bari mu itsinda rya 2 aho bari kumwe na Kiyovu sports na Rutsiro. Kurundi ruhande ikipe ya Apr fc yatsinze ikipe ya Gorilla FC ibitego 2:1 ibitego byatsinzwe na Nsanzimfura Keddy na Nshuti innocent, mugihe Gorilla yatsindiwe na Nshimiyimana Tharicis.

You may also like

Leave a Comment