Home Amakuru y'ibanze Imikino: Umukinnyi Christophe Bukuru, yongeye kwirukanwa mu ikipe ya APR FC

Imikino: Umukinnyi Christophe Bukuru, yongeye kwirukanwa mu ikipe ya APR FC

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 16 Gicurasi 20 nibwo ubuyobozi bwa Apr fc bwirukanye Bukuru christophe ukina hagati mu kibuga kubera imyitwarire mibi .

Amakuru dukesha urubuga rwa Internet rwa Apr fc avuga ko uyu mukinnyi yirukanwe mu mwiherero wiyi kipe muri iki gitondo nyuma y’imyitozo.

Ibi byabereye imbere y’abandi bakinnyi ndetse na Staff technique y’iyi kipe. amakuru akomeza avuga uyu musore yagiye agirwa Inama kenshi kubijyanye n’imyatwarire ye ariko yanga kumva .

Si ubwa mbere Bukuru yirukanwe mu mwiherero wa Apr fc kuko n’umwaka ushize yari yirukanwe nabwo ashinjwa imyitwarire mibi ariko ubuyobozi bwa Apr fc buza kumubabarira agaruka mu ikipe .

Ubuyobozi bwa APR FC bwirukanye Bukuru Christophe.

Uyu musore uri kumpera y’amasezerano ye kuko azarangira muri Kamena uyu mwaka , yageze muri Apr fc muri 2019 avuye muri Rayon sports uyu ukaba ari umwaka wa 2 yari amaze muri iyi kipe.

You may also like

Leave a Comment