Home Amakuru y'ibanze Imikino: Umukinnyi Neymar, yongereye Amasezerano muri PSG

Imikino: Umukinnyi Neymar, yongereye Amasezerano muri PSG

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Nyuma yo kuva mu ikipe ya FC Barcelona igashaka kumwisubiza, Umukinnyi Neymar yongereye amasezerano mu ikipe yari asanzwe akinira ya Paris Saint Germain.

Umunya Brazil Neymar Jr ukinira ikipe ya PSG yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe azagera muri 2025.

Uyu musore wari umaze imyaka 4 muri PSG yongereye amasezerano, nyuma yuko yashakishwaga n’amakipe menshi yo k’umugabane w’i burayi ariko birangiye agumye muri iyi kipe y’i Paris .

Umwaka ushize ikipe ya FC Barcelona yari yagaragaje ko yifuza kugarura uyu musore nyuma yuko ayivuyemo muri 2017 ,ndetse uyu musore nawe yagaragazaga ko yifuza gusubira muri iyi kipe , Ikipe psg ariko yihagazeho isaba amafaranga y’umurengera Barcelona birangira atagiye.

Neymar yongereye amasezerano muri PSG.

Neymar yongereye amasezerano nyuma y’iminsi 4 ikipe ye isezerewe muri 1/2 cya Champions league, nikipe ya Manchester city. uyu musore akaba yaragiye ananengwa kutagira icyo amarira iyi kipe kandi ahembwa umurengera .

Kugeza ubu Neymar mu myaka 4 amaze muri Psg amaze gutsinda ibitego 54.  uyu musore kandi yagiye arangwa n’imvune za hato nahato ,ibintu byatumaga asiba imikino imwe nimwe ikomeye ikipe ye yabaga ifite .

Ikipe ya psg kuri ubu isigaranye ikizamini gikomeye cyo kongerera amasezerano umusore Kylian Mpappe nawe wifuzwa n’amakipe menshi arimo na Real Madrid yo muri Espanye .

Neymar yifuzwaga n’amakipe menshi ariko aguma muyo yakiniraga.

You may also like

Leave a Comment