Home Amakuru y'ibanze Imikino: Umukino wahuzaga Rayon Sport na Police FC, uhagaritswe kubera kwikanga Abafana

Imikino: Umukino wahuzaga Rayon Sport na Police FC, uhagaritswe kubera kwikanga Abafana

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sport na Police FC, wahagaritswe nyuma y’uko FERWAFA yikanze ko Abafana bashobora kwinjira ku ngufu bagateza akavuyo.

Umukino wa gicuti waberaga kuri stade Amahoro , wahuzaga ikipe ya  Rayon sports na Police FC ,ugaritswe na FERWAFA kumunota wa 23 gusa ,nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ,ryagize impungenge ko iyi kipe iramutse itsinze igitego, abafana bari buzuye mu nkengero z’iyi stade bashobora bakwinjira kungufu .

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 15h30 ubera kuri Stade Amahoro  , uza guhagarikwa saa 15h53 ,  amakipe yombi yakinaga umukino wa gicuti mu rwego rwo kurushaho kwitegura imikino ya Shampiyona , izatangira muri Gicurasi uyu mwaka.

Nkuko bisanzwe ikipe ya Rayon sports aho yakiniye hose haba hari abafana benshi ,cyane cyane ko ariyo kipe ifite abafana benshi mu gihugu. Kuri uyu mukino rero, naho ntibahatanzwe dore ko hari hashize igihe kinini batabona ikipe yabo mu kibuga. iyi kipe kandi yari gukoresha bamwe mubakinnyi bashya bamaze kuyisinyira , barimo Muhire Kevin na Heartier Luvumbu ukomoka muri DRC , ibintu byatumye abafana bifuza kubona aba bakinnyi bashya .

Si ubwambere ikipe ya Rayon sports ihagarikiwe umukino kubera impamvu z’abafana, kuko umwaka ushize ubwo yakinaga n’ikipe ya Gitikinyoni, nabwo abafana babaye benshi mu Nzove aho iyi kipe ikorera imyitozo, ari naho umukino wari wabereye bituma usubikwa utarangiye .

Umukino wahagsritswe kubera kwikanga Abafana.

You may also like

Leave a Comment