Home Amakuru y'ibanze Imikino: UmunyaColombia niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwada

Imikino: UmunyaColombia niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwada

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Sanchez Vergara umunyabcolombia ukinira ikipe ya Team Medelline, niwe ubaye uwambere mugace kabanza ka Tour du Rwanda kavaga Kigali kerekeza Rwamagana , kangana na kilometero 115.6 akoresheje amasaha 2 iminota 33 n’amasegonda 43 .

Tour du Rwanda yatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 02 Gicurasi 2021, aho abasiganwa ku magare batangiriye kugace kerekeza mu burasirazuba bw’igihugu, bakaba bahagurutse ku isaha ya saa 11h00 basoza ku isaha ya saa 13h30′.

Uretse uyu munya combia wabaye uwa mbere, Hoehn Alex  ukinira ikipe ya Wildlife Generator pro, niwe  waje kumwanya wa 2 nawe akaba yakoresheje ibihe bimwe nuwa mbere.

Ununyacolombia niwe wegukanye agace kambere ka Tour du Rwanda

Umunyarwanda waje hafi ni Hakizima Seth ukinira ikipe ya Benediction cycling waje kumwanya 14, nawe akoresha ibihe bimwe nuwambere , akurikirwa na Uhiriwe Byiza Renus waje kumwanya wa 15 nawe akoresha ibihe bimwe nuwa mbere .

Kugeza ubu bikomeje kugorana ku Banyarwanda, kuko kuva Tour du rwanda yajya ku cyiciro cya 2.1 nta munyarwanda  urabasha gutwara nagace na Kamwe .

You may also like

Leave a Comment