Home Amakuru y'ibanze Imikino: Umutoza wa Rayon Sports, yasezeye ku mirimo yo gutoza iyi kipe

Imikino: Umutoza wa Rayon Sports, yasezeye ku mirimo yo gutoza iyi kipe

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Umutoza wa Rayon sports Guy Bukasa yasezeye kuri iyi kipe nyuma yo gutsindwa na mukeba apr fc igitego 1;0.

Uyu mutoza bivugwa ko nyuma y’umukino yahamagaye abakinnyi bose ba ndetse nabo bafatanyaga gutoza iyi kipe ababwira ko atakiri umutoza wabo ndetse abifuriza amahirwe mu mikino 2 isigaye ngo Shampiyona irangire ati” burya njyewe sindi umuntu ukunda guhatiriza.”

Uyu mutoza yababajwe cyane no gutsindwa na Apr fc  by’umwihariko akaba yagaragaje ko atishimiye imisifurire , kuko nkuko tubikesha ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA cyamusabye kubaganiriza nyuma y’umukino ariko ababwira ko ibyo bashakaga kumubaza bajya kubibaza umusifuzi Twagiramukiza Abdul Karim.

Guy Bukasa yageze muri Rayon sports umwaka ushize wa 2020 avuye muri Gasogi united , uyu mutoza yatoje Rayon sports imikino  10 atsinda 3 atsindwa 3 anganya imikino 4 . Kugeza ubu Rayon sports ntabwo izasohokera urwanda koko imyanya 2 isabwa ngo ikipe isohoke itazayigaragaramo .

Ikipe ya Rayon sports irasigara itozwa na Guy Bakira wari wungirije Bukasa , Kabalisa Kariyopi utoza abanyezamu ,na Mwiseneza Djamal ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi .

Guy Bukasa yasezeye kuri Rayon Sports.

You may also like

Leave a Comment