Home Amakuru y'ibanze Imikino: Undi mukinnyi wari ukomeye muri Rayon Sports, yasinyiye APR FC

Imikino: Undi mukinnyi wari ukomeye muri Rayon Sports, yasinyiye APR FC

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Mugisha Gilbert wakiniraga Rayon sports yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri Apr fc, nyuma yo gusoza amasezerano .

Mugisha Gilbert wari umaze imyaka 4 muri Rayonsorts yari amaze igihe kinini yifuzwa niyi kipe y’ingabo z’igihugu ariko bikanga akongera amasezerano muri Rayonsports, kugicamuni cyo kuri uyu wa gatatu nibwo Mugisha Gilbert yasinye imyaka 2 muri Apr fc akaba azajya ahembwa ibihumbi 900 by’amafaranga y’uRwanda.

Mugitondo cy’uyumunsi tariki 07 Nyakanga 2021 amakuru yari yasakaye avuga ko ikipe ya Rayon sports yamaze kongerera Gilbert amasezerano ariko byaje kurangira bigaragaye ko ataribyo nyuma yuko uyu musore asinyiye mukeba . Ikipe ya Rayon sports imaze igihe mubibazo by’amikoro ari nayo mpamvu ikomeje gutakaza abakinnyi batandukanye .

Nishimwe Blaise nawe APR FC ifashe hasi hejuru imushaka

Uretse Mugisha Gilbert biravugwa ko Nishimwe Blaise nawe ukinira Rayon sports ashobora kwerekeza muri Apr fc ariko kuko we agifite amasezerano amakipe yombi ntarabasha kumvikana kumafaranga yamutangwaho .

Rayon Sports ikomeje gutakaza abakinnyi bakomeye.

You may also like

Leave a Comment