Home Amakuru y'ibanze Imikino: Uwahoze ari umuzamu w’ikipe ya Uganda, yashimiwe bikomeye na Perezida

Imikino: Uwahoze ari umuzamu w’ikipe ya Uganda, yashimiwe bikomeye na Perezida

by Tuyizere Mubarak

Perezida wa Uganda Yowel Kaguta Museveni yashimiye uwahoze ari umuzamu w’ikipe ya Uganda cranes Denis Onyango uherutse gusezera mu ikipe y’igihugu ya Uganda .

Museveni yatumiye Onyango iwe murugo aramushimira amuha imodokoka nshya yo mu bwoko bwa V8 , nyuma y’imyaka 16 uyu mugabo akinira ikipe y’igihugu ya Uganda . Onyango yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Uganda muri Werurwe 2021 , nyuma yaho imisambi ya Uganda iburiye itike yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cya Africa kizabera muri Cameroon umwaka utaha.

Ikipe y’igihugu ya Uganda yari imaze igihe ikina imikino nyafurika gusa kuri iyi nshuro ntabwo byayikundiye kuko yabaye iya 3 mu itsinda bituma isezererwa. ibi byababaje benshi mu bakinnyi b’Abagande kuko bashinja ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri iki gihugu bavuga ko hari ibyo batakoze biri mu byatumye iyi misambi ya Uganda ititwara neza .

Yahawe imodoka y’agatangaza

Denis Onyango yahise asezera mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 16 yari amaze ari umuzamu wambere . Perezida Museveni yashimiye uyu mugabo nk’ikimenyetso cy’icyubahiro nk’umuntu witangiye igihugu .uyu mukuru w’igihugu yavuze ko Onyango yabaye urugero kubanya Uganda ariyo mpamvu bamushimiye.

Musevi ati”Onyango yabaye urugero kuri benshi hano muri Uganda niyo mpamvu mushimiye ibyo yakoze , twe nka Leta tuzagerageza guha agaciro abakinnyi bacu kugirango dutere ingabo mubitugu abandi , turashimira abantu bose bagira uruhare muri sports kumusanzu wabo kabone nubwo leta ntabufasha buhagije yagiye ibaha.

Denis Onyango yashimiye perezida Museveni kuba yamutekerejeho akamushimira. yagize ati” Ndagushimira nyakubahwa perezida kuba watekereje kuba ari njyewe ushimira ukampa iyi mpano y’igitangaza”. Yakomeje avuga ko ashimira abanya Uganda bose kuba baramushyigikiye avugako yumvaga ko aricyo gihe cyo gusezera mu ikipe y’igihugu.

Denis onyango w’imyaka 36 ni umuzamu w’ikipe ya Mamelodi Sandowns yo muri Africa yepfo kuva muri 2011 akaba amaze kuyikinira imikino irenga 110 .

Yashimiwe bikomeye na Perezida.

You may also like

Leave a Comment