Home Amakuru y'ibanze Imikino yongeye gusubikwa kubera icyorezo cya Corona virus

Imikino yongeye gusubikwa kubera icyorezo cya Corona virus

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryasubitse imikino ya shampiyona mugice cy’amakipe ahatanira kutamanuka, kubera icyorezo cya coronavirus .

Mu ibaruwa Ferwafa yandikiye amakipe 8 yo mugice cy’abahatanira kutamanuka, yavuze ko kubera ingamba zashyizweho na Minister y’ubutegetsi bw’igihugu, iyi mikino isubitswe kugeza igihe izamenyeshereza aya makipe kugirango habanze higwe uko iyi mikino yakinwa ariko amabwiriza agakurikizwa .

Mu makipe 8 ari muri iki cyiciro harimo ikipe ya Etencelle ibarizwa mu karere ka Rubavu kandi aka karere kashyizwe muri gahunda ya Guma mukarere ,ibi byatumye ku munsi w’ejo umukino wagombaga guhuza ikipe ya Etencelle na As Muhanga usubikwa .

Ikipe ya As Muhanga yari yageze mu karere ka Rubavu kuko yagombaga gukina na Etencelle, gusa bangiwe kwinjira muri stade Umuganda babwirwa n’abashinzwe iyi stade ko bahawe amabwiriza ko ntamukino uhari. Ibi byateje ikibazo bituma uyu mukino usubikwa bikavugwa ko umuyobozi w’akarere yari yatanze uburenganzira bwo gukina ariko umwungirije ( vis Mayor ) we akabyanga .

Ibi byatumye Ferwafa isubika iyi mikino kugirango habanze higwe uko iyi mikino yakinwa bitabangamiye amabwiriza yashyizweho na Leta.  gusa ikibazwa ni uko ikipe ya As Kigali yo yari yahakiniye na Marine ariko ntibiteze ikibazo , ikindi ni uko umukino wa Rayon sports izasuramo ikipe ya Rutsiro utigeze usubikwa .

Iyi Shampiona isubitswe habura imikino 2 gusa ngo irangire amakipe nka As Muhanga , Mukura VS , Sunrise na Gasogi united niyo asa nakiri mubibazo byo kuba yamanuka, mu gihe yakwitwara nabi muri iyi mikino isigaye .

You may also like

Leave a Comment