Home Amakuru y'ibanze Imikino: Zinedine Zidane yamaze gusezera ikipe ya Real Madrid

Imikino: Zinedine Zidane yamaze gusezera ikipe ya Real Madrid

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Zinedine zidane yasezeye kumwanya wo gutoza Real Madrid nyuma y’umwaka n’igice ayigarutsemo.

Uyu mugabo w’umufaransa yari yasezeye Real Madrid kunshuro ya 2 nyuma yo kuyigarukamo muri 2019 asimbuye Santiago Sorali . Zidane yahise atwara igikombe cya Championa, gusa uyu mwaka ntabwo yahiriwe kuko iyi kipe yasoje umwaka ntagikombe itwaye .

Amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yarababajwe n’amagambo Perezida wa Real Madrid Florantino Perez yavuze ,ko bashobora kumwirukana mu gihe yasezererwa muri champions league. Ibi ngo uyu mutoza yarabibitse ndetse bituma afata umwanzuro wo kwegura aho kwirukanwa .

Mumpera z’umwaka w’imikino byavuzwe ko uyu mutoza yamaze gusezera abakinnyi ko azagenda ariko ibi abakinnyi ndetse na Zidane ubwe barabihakanye . Kugeza ubu biravugwa Maximiliano Alegri ,Antonio Conte na David Villa aribo bantu bashobora gutoranwamo usimbura Zidane .

K’urundi ruhande Antonio Conte watozaga ikipe ya Inter Millan nawe yamaze kwegura kuri iyo mirimo nyuma yo gutwara igikombe cya Championa iyi kipe yaherukaga muri 2010 .

Uyu mutoza ngo yaba yaratinye ko umwaka utaha yazagira umusaruro mubi kuko ngo n’ubwo yatwaye igikombe ariko ubuyobozi bwa Inter Millan ntagahunda bufite yo kongeramo abandi bakinnyi bakomeye bityo akabona abo afite badahagije ngo akomeze guhangana mu marushanwa anyuranye .

Antonio Conte wanyuze mu makipe nka Chelsea biravugwa ko Ashakishwa namakipe nka Real Madrid, Juventus ,Napoli , Tottenham n’ayandi yamaze gutandukana  n’abatoza cyangwa ateganya gutandukana n’abayatozaga .

Antonio Conte yasezeye Inter Milan.

You may also like

Leave a Comment