Home Inyigisho Impamvu 3 udakwiye kugira ubwoba bw’ahazaza

Impamvu 3 udakwiye kugira ubwoba bw’ahazaza

by Divine Mbabazi
0 comment

N’ubwo ikinyejana turimo kigaragaramo gutera imbere cyane muri siyansi, uburezi, ubuvuzi ndetse n’ibindi byinshi, nta mahoro akirangwamo, ahubwo kigaragaramo guhangayika guhoraho.

Muri iki gihe, abantu bafite ubwoba bw’ejo hazaza ku buryo guhangayika byabaye ibintu bisanzwe ndetse ahubwo bisigaye bitangaje kumva umuntu udahangayitse.

Ubwoba no guhangayika ni ibintu duhura nabyo mu mibereho yacu ya buri munsi uko ibibazo byo muri ubu buzima birushaho kwiyongera. N’ubwo ibi byose bitugeraho ariko, dushobora guturishwa no kumenya ko muri Yesu Kristo tudakeneye gutinya ejo hazaza.

Tugendeye ku cyo Bibiliya ivuga dore ibintu bitatu byatuma utagira ubwoba bw’ejo hazaza kabone nubwo ibigora kuri iyi si byo bitabura.

  1. Imana itegeka byose

Imana yicaye ku ntebe yayo y’ubwami kandi ibiri mu isi byose ni yo ibitegeka. Mu byo itegeka rero harimo n’ejo hazaza hawe. Kumenya ko Imana izi ejo hazaza hawe rero bijye biguturisha umutima kuko imigambi yayo ari myiza kuri wowe.

Yesaya 40:12 Iyo ni yo yicaye hejuru ku rusenge rw’ijuru, abaturage bwo mu isi bameze nk’ubuzikira.

2.Imigambi y’Imana ni myiza kuri wowe

Yeremiya 29:11 ‘Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni Amahoro si bibi kugirango mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma.’

Iri jambo rikwiye kugusubizamo intege ndetse rikakurinda guhangayikira ejo hazaza kuko uziko Imana igufitiye imigambi myiza kandi izanayishyira mu bikorwa kuko ishobora byose.

3 .Imana izi ibyo dukeneye

Abaroma 8:32 ‘Ese ubwo itimanye umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?’

Imana yacu imenya ibyo dukeneye mbere y’uko twe tumenya ko tubikeneye. Niba ushidikanya kuri ibi, tekereza ku mpamvu yatumye Imana itanga Yesu Kristo ngo aze kudupfira. Ese ni uko isi yose yari yatakambiye Imana ngo yohereze Yesu aducungure? Oya. Ibi rero byari bikwiriye kutwemeza ko yo yaduhaye umwana wayo ngo adupfire nta n’ikindi yatwima.

You may also like

Leave a Comment