Home Inyigisho Impamvu 4 zatumye Yohana yitwa “umwigishwa Yesu yakundaga”(soma birambuye)

Impamvu 4 zatumye Yohana yitwa “umwigishwa Yesu yakundaga”(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Iyo usomye Bibiliya mu isezerano rishya usanga hari aho bagiye bita umwigishwa wa Yesu witwa Yohana ngo “Umwigishwa Yesu yakundaga”.Ibi bikaba byagutera kwibaza niba Yesu yaba yarakundaga uyu mwigishwa wenyine kurusha abandi.

Gusa twifashishije igitabo cyitwa “Amateka y’intumwa n’urupfu zapfuye”,gisobanura impamvu zitandukanye zigera kuri 4 zatumye Yohana atandukanywa n’izindi ntumwa zabanaga na Yesu maze akitwa iri zina.

1.Impamvu ya Mbere

“Yohana niwe wari muto mu myaka  kurusha abandi bose kandi yahoraga yifuza guhinduka nka Yesu.N’ubusanzwe mu muryango  umwana muto kurusha abandi niwe umubyeyi yitaho cyane nk’ikiremwa cy’ikinyantege nke kurusha bakuru be”.

2.Impamvu ya kabiri

“Yohana yari afite ukwiringira kurenze uk’umwana maze akingurira Yesu umutima we kurusha abandi bigishwa bose.Urukundo rwimbitse yari afitiye Kristo,nirwo rwatumaga yifuza kumuhora iruhande no guhora amwitegereza mu maso”.

3.Impamvu ya gatatu

“Yesu akunda aberekana Data wa twese, kandi  Yohana yashoboraga kuvuga iby’urukundo rwa Data wa twese kurusha abandi bigishwa ba Yesu babanaga igihe cyose”.

4.Impamvu ya kane

“Ubwiza bw’Imana bwagaragariraga mu mico ya Yohana kandi imbaraga ya Yesu ihindura imuhindura umugwaneza kandi woroheje.Ibyigisho sebuja yamwigishije byiyandika mu mutima we.Ku bw’ibyo byatumye Kristo ashimishwa n’iterambere mu bya mwuka iyi ntumwa yagaragaje kurusha abandi”.

Icyakora ntago ari urukundo rukomeye Yohana yari afitiye Yesu rwatumye amukunda,ahubwo urwo rukundo Yohana yakundaga Yesu rwari ingaruka y’urwo Kristo yamukundaga,nkuko ijambo ry’Imana rivuga ko ariyo yabanje kudukunda mbere(1Yohana4:19).

 

You may also like

Leave a Comment