Home Amakuru y'ibanze Impamvu nkiri muri muzika ihimbaza Imana ni uko aricyo kintu nahamagariwe-Umuhanzi Serge Iyamuremye(soma birambuye)

Impamvu nkiri muri muzika ihimbaza Imana ni uko aricyo kintu nahamagariwe-Umuhanzi Serge Iyamuremye(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Serge Iyamuremye yatangaje ko impamvu akiri muri muzika ihimbaza ikanaramya Imana ari uko aricyo yahamagariwe kandi akaba aricyo ashoboye kurusha ibindi.

Serge Iyamuremye yabitangaje kuri iki cyumweru taliki ya 7 Nyakanga 2019,mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com kuri Serena ,aho yari mu bahanzi bitabiriye igitaramo cyitwa “Ibasha gukora”cyahabereye.

Uyu muhanzi akaba yabwiye Isezerano.com impamvu akiri muri muzika iramya ikanahimbaza Imana,anasobanura ko iyi muzika irimo agafaranga bitameze nka mbere kuko hari abakora ino muzika bafite aho bigejeje.

Yagize ati:”impamvu nkiri muri muzika iramya igahimbaza Imana ni uko aricyo kintu nahamagariwe,akaba aricyo nshoboye kuruta ibindi.Numva ariyo mpamvu Imana yanshyize kuri iyi si ,ni ukugirango nyiramye.

Mbere byari bigoye muri yi muzika ariko ubu tuzi abahazi bo muru uyu muziki uhimbaza Imana bafite imodoka, inzu n’ibindi bikorwa bigiye bitandukanye bakora.Uvuze ko muri uyu muziki uhimbaza Imana nta mafaranga abamo waba ubeshya,gusa ni uko amakampani ataratekereza cyane kuza muri uyu muziki,nubwo bamwe batangiye kuza.

Umuhanzi Serge Iyamuremye yabatijwe akiri muto,atangira umurimo w’ubuhanzi mu mwaka wa 2009,akaba amaze gutwara ibikombe bigera kuri bitandatu,bibiri yakuye muri Kenya ,bibiri yahawe mu Rwanda n’ibindi bibiri afite ariko atarahabwa byose bikaba 6.

You may also like

Leave a Comment