Home Amakuru y'ibanze Impano yakugeza kure hashoboka , imbuto zikakurindirayo –Dr Samuel Byiringiro

Impano yakugeza kure hashoboka , imbuto zikakurindirayo –Dr Samuel Byiringiro

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Nyamara burya si impano nshaka ahubwo ndashaka ko imbuto zongerwa kuri mwe ,kuko Impano yakugeza kure hashoboka ,imbuto zikakurindirayo niyo ntego ya Rabagirana Festival yagendeyeho umwaka wa 2019.

Ni amwe mu magambo Pasiteri Samuel Byiringiro yagarutseho cyane mu kibwiriza cye aho yakomeje avuga ko impano[gift] ntahantu itakugeza ariko ikikurindira aho impano yakugejeje ari imbuto .

Dr Byiringiro Sanuel afatanya na Nicodemu gukata umutsima.

Buriya  impano yakuzamura, impano yagutunga , impano yakurihira indege , yakugendesha amahanga , impano ya kubakira izina , ariko ikikurindiramo n’imbuto.

Hari ijambo ryitwa (Character ) ugenekereje mu Kinyarwanda n’ibikugize cyangwa se wowe ,(Charisma) bivuze impano ariko ikikugize ntabwo ari Charisma ,ahubwo ikikugize ni Character.

Pasiteri Samuel yakomeje atanga urugero ko muri Bibiriya Yesu,inshuro ya mbere aza mu rusengero ntabwo yatangiye kubwiriza, kuririmba, kugaragaza no gukuza impano(Charisma) ahubwo yaje agaragara muri Character. Ku nshuro ya kabiri nibwo noneho Yesu umubona ari mu mpano (Charisma) ubwo yaje avuga ati:” Umwuka w’Uwiteka ari kurinjye yansigiye kuvuga ubutumwa .

Inshuro ya mbere ya Yesu mu rusengero iwabo baramubuze, ahubwo bakamusanga mu rusengero, mu minsi itatu baza ku musanga yicaye hagati y’abigisha abateze amatwi ,ababaza ibibabazo ari mu buryo bwo kubaka Character, amara iminsi yigishwa anabaza ibibazo. Iwabo bamubonye baratangara nibwo bamubajije bati waje gukora iki? Yesu abasubiza ko bimukwiriye kuba mu nzu ya se,icyo gisubizo cyatangaje ababyeyi be cyane.

Ijambo ry’Imana riravungo uwo mwana akura ashimwa n’Imana n’abantu,hanyuma nibwo Yesu avuze ati:” Umwuka w’Uwiteka ari kurinjye ,ntabwo yatangiye avuga ngo Umwuka w’Uwiteka yansigiye “. hoya,yatangiye yicara hagati y’abigisha yiga.

Pasiteri Samuel yakomeje avuga ko niba hari ibintu abantu benshi batunze ari Charisma[impano]kuririmba,kubwiriza,guhanura nizindi mpano ,kandi  niba hari ibintu abantu benshi bakennye ni Character. Yaboneyeho gushima Imana kubwa Rabagirana kubwa topic nziza muri Topic (insanganyamatsiko) nyinshi zijya zitegurwa kuko gutekereza ku imbuto ni ihishurirwa rikomeye.

Kuko hari abantu impano zazamuye mu mujyi,mu gihugu ,n’inyuma yacyo ,ariko babura Character bagashwanyagurika nkabatarabayeho,kubera kubura imyitwarire ikwiriye.

Yesu yahaye abantu 70 ubutumwa (Mission) Luka 10:17, yatumye abantu abatuma muri Charisma ati:” mugende mubwirize ubutumwa bwiza, mwirukane abadayimoni.Bari mirongo 70 bajyayo bahageze bavayo bubatse amazina,n’amateka, bazaniye Yesu uko byagenze , baza bavuga bati :” Yesu we ntabwo uzi ibyabaye twaririmbye twabwirije , twahanuye ,abarwayi barakira , abadayimoni baragenda .

Hanyuma Yesu arabareba arababwira ngo dore mbahaye ubutware n’ubushobozi n’imbaraga zo kwirukana abadayimoni no gukiza indwara no kwirukana imyuka mibi ,ariko arabwira ngo nti mwishimire ko abadayimoni babumvira ahubwo mwishimire y’uko amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo .

We need more Character than Charisma( dukeneye kubona abantu b’imico (character kuruta aba karilisime (charisma).

Pasiteri Sanuel yifashishije urugero agaragaza umuntu umwe wo muri Bibiliya wa Character ,Samuson Bibiliya ivuga ko yavutse ari umuntu utangaje , ijambo rya mbere  rivuga ko nta vino cyangwa igisindisha kizamugeraho , ijambo rya kabiri nta muntu uzakata umusatsi wo ku mutwe we .Samson yuzuye Umwuka wera akivuka .

Ibintu bitatu Samson yakoze muri Charisma ye .

  1. Samson yahuye n’impigunzu y’intare bahuye arayishwanyaguza ayica nk’uwica ihene .
  2. Samson umunsi umwe Abafirilistiya bamuzirikishije imigozi ,maze yuzura Umwuka Wera amaze kuzura Umwuka Wera imigozi ihinduka impigwegwe, igwa hasi ,maze Samson atora akasaya k’indogobe gato arakanaga agakubitisha abantu 1000 karabica. Maze Samson atera indirimbo yo mu mpano (Charisma ) agira ati powerful one ( ndi umunyembaraga).
  3. Samson yamaze imyaka 20 ari umucamanza w’Abisilayeli , yakoze ibirori by’imyaka 20 ari gukora umurimo . nyuma y’imyaka 20 y’imirimo ye yabaye mu mpano (Charisma) yaribagiwe Chracter, bukeye Samson wari ufite umwuka w’Imana usizwe ,abenguka Malaya y’Igaza ,amaze Abafilistiya baramubona baramufata , baramuhambira bavuga bati iri joro turamufite , maze Samson abyuka ni njoro ari kunkumura maze asanga aracyari umunyempano (Charisma),maze arimbura ibintu byose babona yikoreye ibintu byose bari bamuhambiriye .

Muyandi magambo Samson impano zamugejeje kure ariko imico n’imyifatire byamukubise hasi mu gihe gito” aho byarangiye Samson abwiye Derila ko uwa mwogosha yamera nk’abandi ,uwo mwanya Samson akibivuga Imana iramureka yigira hirya . Ibyo impano zamukoresheje n’aho zamugejeje byaherutswe no kubura imico n’imuyitwarire byica byinshi yubatse mu gihe kinini .

Dr .Pasiteri Samuel yasoje asabira buri wese kugira impano ziherekejwe n’imbuto kuko impano isigasirwa n’imbuto.

 

You may also like

Leave a Comment