Home Amakuru y'ibanze Impeta yawe irihe ?

Impeta yawe irihe ?

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

(Itangiriro 24:22)

Nuko ingamiya zimaze kweguka, uwo mugabo yenda impeta y ‘izahabu,kuremera kwayo kwari nk’igice cya shekeli, n’ibimeze nk’imiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi z’izahabu, arabimwambika.

Maze iminsi itari micye nganirizwa mu mutima wanjye ku Ijambo IMPETA, ubusanzwe Impeta n’ikimenyetso k’isezerano umuntu agirana n’undi cyangwa inshingano runaka, nk’ubuyobozi, impano,… Jyewe rero ndifuza kuvuga kumpeta yambikwa abashyingiranywe.

Muri ik’igihe usanga abantu benshi bubatse batacyambara Impeta, wababaza Impamvu aka kubwira ngo nti kinkwira, irandya, n’ubusanzwe sinyikunda,…

Nyamara iyo ntekereje imbaraga byantwaye kugirango mfate icyemezo cy’umukobwa nzambika impeta ndatangara! Ese ujya wibuka ama miriyoni watanze kugirango ukore ubukwe wambikiye umuntu impeta? Nonese kutagukwira byaba Impamvu koko! ?

Rimwe nigeze kujya ku kazi ntambaye Impeta, ariko niriwe nabuze amahoro, mbona nsa nuwambaye ubusa none ndakubaza wowe wayikuyemo .mpeta yawe irihe?

Mu bihugu byateye imbere iyo umukobwa ashwanye n’umusore bakundanaga ikintu yihutira gukora nuku musubiza Impeta ye bivuzengo isezerano ry’urukundo bari bafitanye rirarangiye! Nonese ko wayikuyemo nawe urukundo wakundaga uwo muntu mubana umunsi ku munsi rwa rarangiye ?._

Igitandukanya umuntu wubatse n’utubatse n’iki?

Mu minsi yashyize nahuye n’inshuti yanjye ya kera ibonye nambaye Impeta irishima cyane ngo wawooooo ! Wakoze  ubukwe ryari ? Arongera ati Madam ameze ate ? Nahise numva ko atazi ibyabaye ndamusubiza nti ameze neza!

Ubyange ubyemere Impeta yawe ntikwiriye gusimbuzwa impamvu iyariyo yose, kuko ibuka neza ko wayambaye bikuvunnye wahuruje ibihumbi n’ibihumbi by’abantu.

 

Ndi Uwagaba Joseph Caleb.

 

You may also like

Leave a Comment