Home Mu Mahanga Impunzi:Ihuriro rya evangelique ku isi rizibanda cyane ku mpunzi kuri iki cyumweru (soma birambuye)

Impunzi:Ihuriro rya evangelique ku isi rizibanda cyane ku mpunzi kuri iki cyumweru (soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Ihuriro rya evangelique ku isi (AEM) rirahamagarira abantu kwibanda ku mpunzi kuri iki cyumweru cyo kuwa 23 Kamena,bazisengera no kuzifasha cyane ku batuye mu gace ziririmo.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Evangelique.info ,umunyamabanga mukuru w’iri huriro Bwana Efraim Tendero yavuze ko amatorero aramutse afashe umwanya wo gusenga bagatekereza ku Mana bagusha ku mpunzi,bakanazifasha bishobora gutanga itandukaniro mu buzima bwazo.

Ati:”amatorero aramutse afashe umwanya wo gusenga bagatekereza Imana banazirikana impunzi,abatuye mu gace zirimo bakazifasha,ibi bishobora kuzana itandukaniro mu buzima bwazo”.

Mu byukuri ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko miliyoni 70 z’abantu zahunze mu mwaka wa 2018,bahunga itotezwa n’amakimbirane yo ku isi.Ibi bikaba bigaragaza ko abantu bagera ku bihumbi 37 buri munsi ku isi bahinduka impunzi.

2/3 by’impunzi ku isi bituruka mu bihugu bitanu birimo Siriya,Afuganisitani,Sudani,Mynmar na Somaliya.Uyu akaba ari umwaka wa gatanu igihugu cya Turukiya aricyo cyakira impunzi nyinshi ku isi.Ibindi bihugu byahungiyemo impunzi nyinshi ni Pakisitani,Uganda n’Ubudage

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment