Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Amateka

Imvo n’imvano y’ishingwa ry’Umuryango “Sionisme”

by KATABARWA Gilbert July 14, 2020July 14, 2020
written by KATABARWA Gilbert July 14, 2020July 14, 2020
Imvo n’imvano y’ishingwa ry’Umuryango “Sionisme”
Yasuwe: 446

Bitewe n’itotezwa rikabije Abayuda bakorerwaga, bageze mu mwaka wa 1897 basa n’abashize ubwoba. Ubwo nibwo bashinze Umuryango ubahuza witwa Sionisme. Inama yawo ya mbere yateraniye I Bare mu gihugu cy’Ubusuwisi, ku itariki ya 29 Nyakanga 1897, iyobowe na Tewodori Hertz.

Iyo nama yize ibintu bitatu bikomeye: Gushyiraho ku mugaragaro Umuryango (Communaute), w’Abayuda muri Palestina, ukamenyekana mu rwego mpuzamahanga. Ngo ibyo bitume amahanga yose amenya ko hari Abayuda batuye muri Palestina nyuma y’imyaka myinshi.

Harimo gutegura inama mpuzamahanga y’Abayuda baba mu bihugu byose, cyane cyane iby’ I Burayi. Ndetse harimo no kumenyekanisha ku mugaragaro, Umuryango wa Sionisme. Uyu muryango ukimara kujyaho, wongereye Abayuda imbaraga n’icyizere cyo gutuma batahuka ari benshi. Kuko wanashyizeho ikigega cy’amafaranga yo gufasha abatahuka mu rwego rwo kubagurira ubutaka muri Palestina.

Ikindi kintu cyasunitse Abayuda bakagira imbaraga, ni icyiswe “Déclaration Barfour”. Iyo declaration, ni ibaruwa yanditswe na Lord Arthur James Barfour wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, ayoherereza Lord Walt Rothschild wari Umuvugizi w’Abayuda bo mu Bwongereza, ku itariki ya 2 Nzeri 1917. Iyo barwa yari yanditswe ngo:

Nshuti Lord Rothschild,

Mfite umunezero wo kubagezaho mu izina rya Guverinoma ya Nyir’icyubahiro, Uku kuvuga tweruye (Déclaration) ko dushyigikiye mu buryo bwimazeyo, ibyifuzo by’Abasioniste batanze. Guverinoma ya Nyir’icyubahiro iremera rwose ko habaho Umuryango w’Abayuda mu rwego rw’igihugu muri Palestina.

Kandi ibishoboka byose bizakorwa, mu rwego korohereza iyo ntego ngo igerweho. Nta na kimwe kizakoma uwo mugambi imbere, bwaba ubuyobozi bwa gisirikare cyangwa ubw’idini cyangwa indi miryango itari iy’Abayuda. Ndangije mbasaba kugeza iyi Déclaration ku bagize urugaga rwa Sionisme bose.

Aya mateka dukesha urubuga “www.aljazeera.com” n’igitabo “Ibanga rikomeye rihishwe mu burasirazuba bwo hagati” avuga ko igihe iyo Declaration yasohokaga, Abongereza nibo bari bafite imbaraga n’ubushobozi mu burasirazuba bwo hagati. Ibyo byose byongereye Abayuda imbaraga n’icyizere barushaho gutahuka.

Ndetse n’Umuryango wabo Sionisme wari washyizeho n’ikigega cy’amafaranga agenewe kugurira ubutaka abo bose batahukaga muri Palestina. Ku buryo mu mwaka w’1922 habarurwaga Abayuda bagera ku 60 000, Abarabu bagera ku 570 000, hamwe n’andi moko y’Abakristo bagera ku 75 000.

 

0 comment
3
FacebookTwitterWhatsapp
KATABARWA Gilbert

previous post
Byinshi bitangaje ku muririmbyi” Mercy Chinwo” waririmbye indirimbo EXCESS LOVE
next post
Ikigo cy’ubushakashatsi cy’Abanyamerika cyatangaje ko tariki 27 Nyakanga 2020, kizinjira mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza ku rukingo rwa COVID-19

You may also like

Ni gute Islam yaguye ubwami bwayo muri Africa...

July 10, 2020

Abaporoso ni abagatatu mu kugira abayoboke benshi mu...

July 15, 2019

Kwizihiza umunsi mukuru wa noheli byakuweho muri Iraq

December 22, 2019

Menya n’ibi: Tiktok yatangaje ko ibaye ihagaritse ibikorwa...

July 7, 2020

Edeni:Sobanukirwa neza aho ingobyi ya Eden ivugwa muri...

January 16, 2019

Iterambere ry’Isi yose ryatangiriye mu Karere k’uburasirazuba bwo...

May 13, 2020

Menya byinshi ku mateka y’umwami Alexendre le Grand...

January 26, 2019

Yerusalem:Umwihariko w’ ikidendezi cy’i Silowamu ku bakiristo(sobama birambuye)

June 24, 2019

TYAZA UBWENGE : MENYA NEZA U RWANDA RWACU

October 17, 2019

Ibihe byaranze Isi kuva yabaho

July 24, 2020

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Umuhanuzi(Prophet) Claude Hatangimana yagaragaje abahanuzi b’ibinyoma abo aribo(Soma birambuye)

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • MUHANGA :Abayobozi b’amatorero n’amadini ntibavuga rumwe n’imyitwarire y’urubyiruko mu gihe kiteraniro

    January 15, 2021
  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • MUHANGA :Abayobozi b’amatorero n’amadini ntibavuga rumwe n’imyitwarire y’urubyiruko mu gihe kiteraniro

    January 15, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top