Home Amakuru y'ibanze Isesengura : Imwe mu mitego abaririmbyi b’abakirisito bakunze kugwamo(soma birambuye)

Isesengura : Imwe mu mitego abaririmbyi b’abakirisito bakunze kugwamo(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Iterambere ry’umuziki wa gikirisito ryatumye habaho amatsinda y’abaririmba bahimbaza bakanaramya Imana.Nyamara nubwo bimeze bityo bimaze kugaragara ko hari n’ababikora mu by’ukuri intego yabo itandukanye cyane no guhimbaza Imana,nyamara abandi bababona nk’abakozi b’Imana beza.

Ibi ni bimwe mu bituma abaririmbyi ba muzika ya gikirisito bagwa mu mutego wo kutaririmbira Imana by’ukuri ,ahubwo bakihimbaza.

1.Kutamenya akamaro gakomeye ko guhimbaza no kuramya Imana

Ibuka ko  kuramya no guhimbaza Imana ari ukugaragaza ukwizera,kwerekana ibyiringiro byawe ku bw’ijambo ry’Imana.Ukavuga imbaraga zayo,ubwiza bwayo,ubuhanga bwayo buhoraho,imbabazi n’ubuntu bwayo.

Mu gitabo cya Ezekiyeli:28 hatwereka ko Satani yabaye umuririmbyi ukomeye mbere yo kwirukanwa mu ijuru azize ubwibone bwo mu mutima we,izina rye rikaba ryari Rusuferi(yesaya:14:12-17).

Ibi bikaba bikunze no kuba ku baririmbyi bamwe,batamenya inshingano yabo n’umurimo bahamagariwe bagashiduka baguye mu bwibone, icyari ukuramya Imana kigahinduka ukwihimbaza no kwiha icyubahiro kandi bahagaze mu mwanya wo guhesha Imana icyubahiro.

2.Iterambere no kuzana ibikabyo mu kuramya no guhimbaza Imana

Mu myaka yatambutse ,itorero wasangaga baririmba indirimbo z’ubwoko bumwe,ariko ubu habonetse inzu zitunganya indirimbo ,n’ubuhanzi butandukanye.Ibi rero byatumye haboneka indirimbo nyinshi ziherekejwe n’abafana benshi.

Ugukundwa kwa muzika ya gikirisito bituma abayiyirimba hari igihe bazana gukabya mubyo bakora bahimbaza,ku buryo kuri bamwe biba bimeze nko kwishimisha.

3.Kutagira ubumenyi buhagije ku ijambo ry’Imana

Iki cyo ni ikintu gikomeye cyane kandi ijambo ry’Imana ryakagombye guhabwa agaciro gakomeye muri muzika ya gikirisito.Byagora ko waririmbira imbere y’Imana, mu gihe utazi icyo Bibiliya ivuga.

Indirimbo zihimbaza Imana zikwiye kuba zifite inkomoko muri Bibiliya nkuko umuririmbyikazi w’umukirisito w’umunyamerika Gloria Gaither abivuga .

Ati:”nabajije abantu nari ndimo mpugura bagera kuri 250 nti ni bangahe muri mwe bayobora igikorwa cyo kuramya mu matorero yabo cyangwa abanditsi b’indirimbo bari hano.Hafi ya bose bamanitse intoki.Noneho mbabaza umubare w’abasomye igitabo cy’Abami ba mbere n’abakabiri ,hamanitse abantu batatu gusa”.

Kuririmba ni byiza kandi abantu benshi barabikunda ,ariko kugirango ube umuririmbyi mwiza soma bibiliya wige ijambo ry’Imana ,bityo bizakurinda kugwa mu mitego itandukanye yakuyobya.Niba uririmba ihatire kumenya ijambo ry’Imana kuko indirimbo zishingiye ku ijambo ry’Imana nizo zigira agaciro ku Mana no ku bantu.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment