Home Uburezi Inama 4 zagufasha gufata mu mutwe mu buryo bukworoheye(Soma birambuye)

Inama 4 zagufasha gufata mu mutwe mu buryo bukworoheye(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
2 comments

Kugirango ufate mu mutwe neza,ni ngombwa gufata umwanya wo kwita kubyo ushaka gufata mu mutwe kugirango unamenye uko biteye n’uburyo uri bukoreshe kugirango ubifate mu mutwe muburyo bworoshye.

Urubuga rwa potiondevie rwerekana inama ukwiye gukurikiza zikaba zakubera intandaro yo kuba wafata mu mutwe mu buryo bworoshye bidasabye imbaraga nyinshi.

1.Kugirango ufate neza ugomba kwihangana

Uburyo bwiza bwo gutangira kwiga gufata mu mutwe ni uguha akanya ibyo ugiye gufata mu mutwe.Bitewe nuko uba ugiye gutangirira kuri zeru bisaba ngo ubyiteho,uko ubiha umwanya birangira ubifashe mu buryo bukworoheye.

2.Kumva neza ikintu uri gushaka gufata mu mutwe

Ikosa rikomeye abantu bakunda gukora ni ugushaka gufata mu mutwe ibintu bikomye,utanasobanukiwe ibyo ari byo.Hariho abantu bagenda basoma iyo bari mu rugendo biba bigoye gufata ibintu byanditse mu buryo udashobora kumva.

3.Kuba uri ahantu hatuma gufata mu mutwe bikworohera

Hari abantu ushobora kubona bari gusoma nk’ikintu bari nk’ahantu hari ibiryo bitogota,telephone ifunguye ubumwa busakuza kuburyo bigusakuriza maze umutwe ntubashe kubona uko wita kubyo ushaka gufata.Muri icyo gihe amahirwe yawe yo gufata mu mutwe  aba agabanuka bigera kuri 80%.Ibi bivuga ko umuntu agomba kwigira ahantu hatuma ashobora gufata 100% nta bimusakuriza.

4.Gerageza kugira umwete mugihe uri gufata mu mutwe

Bamwe bavuga ko gufata mu mutwe bikomeye,birashoboka ko mu itangira bishora gukomera ariko uko ugenda ubikora ninako ugenda ubimenyera.Ni byiza kugira umwete,ntugafate igihe kirenze kubyo ushaka gufata ahubwo ugerageze kwihuta ,ubone n’umwanya wo gukomeza ku bindi.

Gufata mu mutwe usanga bigorana ku bantu batari bake,cyane cyane ku bantu bakuru .Mu gihe ukurikije zino nama byagufasha ,niba uri mu gihe wumva gufata mu mutwe bikenewe cyane.

 

You may also like

2 comments

Emma March 7, 2019 - 7:48 pm

Could you tell me what theme are you utilizing on your internet site?
It looks nice.

Reply
Swen March 8, 2019 - 10:20 am

Could you tell me what style are you making use of on your site?
It looks great.

Reply

Leave a Comment