Home Indirimbo Indirimbo 5 zihimbaza Imana zarebwe cyane kuri youtube muri Africa eshatu ni izo mu Rwanda(soma birambuye)

Indirimbo 5 zihimbaza Imana zarebwe cyane kuri youtube muri Africa eshatu ni izo mu Rwanda(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Kuririmba ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana.Inyinshi mu ndirimbo ziba zaririmbwe zishyirwa ku rubuga rwa you tube zikarebwa ndetse zikanumvwa n’abatari bake ku isi ya Rurema.

Mu ndirimbo eshanu ziramya zikanahimbaza Imana ziri kuri youtube zarebwe cyane kurusha izindi muri Africa nkuko tubikesha urubuga rwa Answersafrica eshatu muri zo zikomoka mu bahanzi bo mu Rwanda.

1.Wa hamba nathi ya Solly Mahlangu

Iyi videwo “Wa hamba nathi” yagiye kuri you tube ku italiki ya 19 Ukuboza 2011,imaze kujyaho yarebwe n’abakunzi benshi.Iyi ndirimbo ni iya Pastor Solly Mahlangu ikaba yaranamuhesheje igikombe cy’umunyamuziki w’umunyafrika y’epfo mu mwaka wa 2012.

2.Yelele ya Aline Gahongayire

Iyi ndirimbo y’amashusho ikomoka muri Afrika y’iburasirazuba by’umwihariko mu Rwanda yageze kuri youtube mu mwaka wa 2013 maze irebwa n’isinzi ry’abantu.Ijwi ry’umwimerere ry’uyu muhanzikazi riri mubyakuruye abantu benshi kuyireba.

3.Colors of Africa ya Sonnie Babu

Iyi ni ndirimbo ihimbaza Imana yasubiwemo izwi nka colors of Africa.Iyi nayo yarebwe n’abantu batari bake ikigera kuri youtube mu waka wa 2013,kandi yarebwe n’abatagira ingano mu gihugu cya Ghana cyane cyane ko uyu muhanzi ari umunyagana.

4.Jamani tutamwona ya Ambassadors of Christ

Iyi ndirimbo ni iya Korali imwe yo mu Rwanda  yitwa Ambassadors of Christ Choir,iyi ndirimbo y’amajwi n’amashusho.Ikimara kugera kuri youtube yararebwe cyane,gusa ngo amajwi meza y’abagize iyi korali ari mu byakuruye abantu.

5.Yatupasa kushukuru nayo ni iy’ Ambassadors of Christ

Iyi videwo yasohotse muri Gashyantare mu mwaka wa 2013  yabonye abafana benshi ku buryo budasanzwe.Iyi korali akaba ari iy’abaririmbyi b’abadivantisiti b’umunsi wa karindi mu Rwanda.

Kuba mu ndirimbo eshanu zarebwe cyane kurusha izindi zo muri Afrika ku rubuga rwa youTube harimo n’izikomoka mu Rwanda ni kimwe mu byo umuntu ashobora guheraho avuga niba muzika ihimbaza Imana mu Rwanda hari aho igana cyangwa niba hari izindi ngufu zikwiye kwongerwamo.

 

 

You may also like

Leave a Comment