Home Indirimbo Indirimbo: Korali Elayono ikorera ubutumwa i Remera yasohoye indirimbo nshya.

Indirimbo: Korali Elayono ikorera ubutumwa i Remera yasohoye indirimbo nshya.

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Korali Elayono y’i Remera yasohoye indirimbo nshya ivuga ku ‘Gukomera kw’Imana’

Korali Elayono ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Remera, yasohoye indirimbo nshya y’Amashusho ikubiyemo ubutumwa buvuga ku gukomera kw’Imana k’umuntu uyiringiye.

Iyi ndirimbo nshya ya Korali Elayono yitwa ‘ Abiringiye Uwiteka’,

Mu magambo ayigize, abaririmbyi ba Korali Elayono bumvikana bahamagarira abantu bose ‘ Gukomera Ku Imana kuko uyiringiye ahora mumahoro.’

Umuyobozi w’abaririmbyi muri Korali Elayono, Shyaka Callixte, yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo itanga ubutumwa bushimangira kugukomera kw’Imana ku buzima bw’abayubaha.

Yagize ati “Igitekerezo cy’indirimbo gishingiye ku gukomera  kw’Imana. Kuko uwubaha Imana iramurinda hari ibidashobokaga ariko kuberako urinzwe n’Imana ikagira uko ibigenza neza. Yubakiye ku nkuru y’ibyo Imana igukorera nawe ukabona bitangaje, utabikekaga.’’

Yakomeje avuga ko muri Korali Elayono hari ibyo babonaga bigoranye ariko Imana igaca inzira.

Ati “Kera warebaga ahazaza ha korali ukabona ntaho ariko Imana yahinduye amateka. Ibyo byose nuko twagumye Ku Uwiteka tumuhanga amaso.hari ibintu byinshi Imana yahinduye.’’

Korali Elayono yasohoye indirimbo ya mbere y’amashusho mu zigera ku icumi ziri kuri Album ya 2 iteganya guha abakunzi n’incuti z’ibihangano byabo.

Korali Elayono y’i Remera yasohoye indirimbo nshya.

You may also like

Leave a Comment