Home Indirimbo Indirimbo: Umuhanzi Jef King yasohoye indirimbo nshya yise “ASANTE” yumve

Indirimbo: Umuhanzi Jef King yasohoye indirimbo nshya yise “ASANTE” yumve

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umuhanzi w’umunyarwanda uririmba indirimbo zahimbiwe Imana uzwi ku mazina ya Jef King, nyuma yo gushinga Foundation ifasha Abatishoboye yasohoye indirimbo nshya yise “ASANTE”.

Asante ya Jef King imaze amasaha make kuri Youtube channel ye ‘Jef King Music’, imaze kumvwa n’abantu batari bake ndetse benshi bakaba banayishimiye binyuze mu bitekerezo bayitanzeho.Mu kiganiro na Jef King yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com, yavuze ko iyi ndirimbo azayikorera amashusho vuba kandi ko azaba atandukanye n’ayakozwe mbere mu zindi ndirimbo. Uyu musore yongeye gusaba Abanyarwanda kumuba hafi no kumushyigikira kugira ngo akomeze gukora cyane.

Jef King foundation yafashije abaturage bo muri Tanzania.

Yagize ati: “Mu by’ukuri iyi ndirimbo yakiriwe neza cyane kuburyo byatumye ntekereza ku mashusho yayo n’uko nayanoza akazaza asa neza cyane kuruta andi yose nakoze hambere. Abanyarwanda ndabasaba kumba hafi  bakanshyigikira kandi nziko ibyiza biri imbere”.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yayikoze agamijr gushima Imana kuri byinshi ikomeje kumugezaho, we atabasha kwikorera kandi ko burya mu byiza no mu bibi ari ngombwa gushima Imana kuko uba ugifite n’ubuzima kandi hari benshi baba bifuza kumera nkawe.

Uyu musore aherutse gufasha imiryango 20 itishoboye muri Tanzaniya binyuze mu mushinga we yise ‘Jef King Faundation’ aho afasha abantu batandukanye bafite ibibazo.

Jef yavuze ko umutima w’urukundo udakwiriye kuba mu bafana gusa ahubwo n’abahanzi bakwiriye gutekereza bagafasha abababaye ndetse bakanakomeza abarwaye n’abashonji. Uretse kuba yarafashije abo muri Tanzania Jef King abinyujije muri Jef King Faundation arateganya ko no mu Rwanda azahakorera ibikorwa by’urukundo mu minsi ya vuba kandi ngo yizeye ko Abanyarwanda n’abandi bose baziga ko gufasha bidakenesha.

Umuhanzi Jef King ubusanzwe akorera umuziki wr muri leta zunze ubumwe za Amerika, aho aririmba indirimbo zahimbiwe Imana. Zimwe mu ndirimbo za Jef King ushobora kuzisanga kuri YouTube channel ye ya Jef King.

kanda hano wumveindirimbo ya Jef King “ASANTE”

Jef King yasohoye indirimbo nshya yise Asante.

You may also like

Leave a Comment