Home Indirimbo Indirimbo: Umuhanzi Justin Nsengimana yasohoye indirimbo nshya yise “Mwihangane”

Indirimbo: Umuhanzi Justin Nsengimana yasohoye indirimbo nshya yise “Mwihangane”

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Umuhanzi Justin Nsengimana, umaze kwinjira neza mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu yasohoye indirimbo yise “Mwihangane” igamije kwihanganisha abantu bafite ibibazo no kuberekeza ku mana.

Uyu muhanzi, wari asanzwe aririmba indirimbo zo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, ariko akaza kwinjira mu gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo ye yitwa Mwihangane, irimo amagambo yo guhumuriza abantu kubibazo bafite, ndetse ibashishikariza kwegera Imana no kuguma muri yo kuko ari yo ifite ibisubizo byabo.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com, avuga ko ajya gukora iyi ndirimbo yashakaga guhumuriza abantu bihebye kuko hari awabaremye kandi ubitaho, avuga ko kuba akora indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, agakora n’izo kuramya no guhimbaza Imana ntacyo bimugoraho kuko byose ari uburyo bwo gutanga ubutumwa bw’ ihumure.

Ati” njya gukora iyi ndirimbo Mwihangane , nayikoze numva nshaka guhumuriza abantu bacitse intege wa muntu ugeze mu gihe cyo kwiheba, numva ko agomba kwihangana kuko hari uwatumye abaho kandi ari we ufite ijambo rya nyuma ku buzima bwe, mu gihe uwo umufiteho ijambo Atari yamureka, agomba kwihangana kuko hari igihe ejo bizagenda neza. Indimbo zo guhumuriza abacu barokotse Jenocide yakorewe abatutsi, n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, byose ni ugutanga ubutumwa bw’ihumure buhumuriza abafite ibikomere, ntabwo byangora kubikora byose, kuko nsanzwe mba muri domene yo guhumuriza abantu.”

Justin Nsengimana yasohoye indirimbo nshya.

Justin, akomeza atanga ubutumwa ku abantu bose bari bwumve iyi ndirimbo ye, ko kwihangana aricyo cyatuma umuntu agera kucyo ashaka.

Ati” ubutumwa mbaha nuko kwihangana ni intsinzi ya byose, ntakintu na kimwe wageraho utihanganye, ubuzima bwo mu isi buragoye, ariko tugomba kububamo twihanganye, haracyari ibiringiro, rero bagomba kwihangana kugeza igihe uwabahaye umwuka bahumeka ari we ushyizeho ijambo rya nyuma.”

Uyu muhanzi, amaze kugira indirimbo nyinshi zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana harimo inzozi, umutima, bidatinze, shaka Uwiteka, humura n’ izindi zitandukanye, ndetse ubu akaba yizeza abakunzi be ko hari indi ndirimbo ari kubategurira azabagezaho vuba.

Kanda hano urebe indirimbo Mwihangane ya Justin Nsengimana:

 

You may also like

Leave a Comment