Home Indirimbo Indirimbo: Umuhanzi Marius Bison uririmba indirimbo z’Imana, agiye gushyira hanze indirimbo ivuga kuri Sosiyete.

Indirimbo: Umuhanzi Marius Bison uririmba indirimbo z’Imana, agiye gushyira hanze indirimbo ivuga kuri Sosiyete.

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umuhanzi Marius Bison usanzwe uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana zizwi mu ndimi z’Amahanga nka Gospel Songs, yatangaje ko agiye gushyira hanze indi ndirimbo nshya, igamije kwibutsa abantu inshingano bafite zo kurinda ababakomotseho ndetse no kubarinda guhora bibaza inkomoko yabo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com kuri uyu wa kane tariki 21 Mutarama 2021, Kamana Marius ukoresha Amazina y’ubuhanzi nka Marius Bison, yavuze ko iyi ndirimbo yitwa”Komeza Ucurange”, yayikoze agamije kwibutsa Abantu ko uko byagenda kose, n’ibyo wahura nabyo byose, bitakubuza kurinda Abagukomotseho. Avuga kandi ko yayikoze ashingiye ku bibazo bikunze kugaragara muri Sosiyete, aho usanga hari Abana babaho batazi umwe mu babyeyi ubabyara cyangwa akaba atabazi bombi.

Yagize ati” nkora iyi ndirimbo yanjye nise Komeza Ucurange, igitekerezo nagikuye ku bintu bisanzwe biba muri Sosiyete, aho usanga hari Abana bakura ndetse bakarinda basaza batazi umwe mu babyeyi babibarutse. Iyo ndirimba hari aho ngera nkavuga ko uwo mwana yazengurutse ahantu henshi, ashakisha ko hari uwo baba basa ariko aramubura, ariko nyuma agahita ambwira ati”Komeza Ucurange.”

Bison yashishikarije abantu kuzayikurikira kuko irimo ubutumwa bukora kuri buri wese, kandi ko ugereranyije n’izindi ndirimbo yakoze, iyi yo yihariye kuko izaba igizwe n’ibice bitandukanye. Nkuko akomeza abivuga, ngo ibibazo byose waba ufite ntibyakubuza gukora kugira ngo ugire aho uva naho ugera. Ati” hari aho muri iyi ndirimbo numvikana ndirimba ko uwo mwana w’umukobwa uba atazi umubyeyi we avuga ko, yabashije gukora akagira aho agera, gusa amateka akaba akomeje kumurusha imbaraga.

Uyu muhanzi Marius Bison ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zaririmbiwe Imana(Gospel songs), batabimazemo igihe kinini kandi bamaze kwinjira mu mitima y’abatari bake, bitewe n’ubutumwa buri mu ndirimbo. Zimwe mu ndirimbo zirimo Mbaye uwawe Nyagasani, kuba Umugabo n’izindi nyinshi. Umuziki we yawigiye mu iseminari, akaba umwe mu bahanzi bakunze gusabana na bose ndetse agakunda Imana kuruta byose. Ushaka kuzikurikira wajya kuri YouTube ye ukandikamo Marius Bison ukabona indirimbo zose yakoze.

Umuhanzi Marius Bison agiye gusohora indirimbo nshya.

You may also like

Leave a Comment