Home Indirimbo Indirimbo: Umuhanzi Marius Bison yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Komeza ucurange”, ivuga kuri Sosiyete

Indirimbo: Umuhanzi Marius Bison yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Komeza ucurange”, ivuga kuri Sosiyete

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umuhanzi Marius Bison usanzwe uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana(Gospel songs), yashyize hanze indirimbo shya ivuga kuri Sosiyete. Ni indirimbo ifite ubutumwa bwigisha Sosiyete kudatererana abo bibarutse cyangwa se kutibagirwa inshingano k’umuryango wabo.

Mu kiganiro yagiranye na Isezerano.com, Marius yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze ashingiye ku gitekerezo yagize bitewe n’ibyo yari amaze iminsi abona muri sosiyete. Avuga ko impamvu yahisemo kuyikora, ari uko hari abana usanga baratereranwe n’imiryango yabo cyangwa se bamwe bakihakana abo babyaye kandi ari amaraso yabo.

Yagize ati” iyi ndirimbo nayikoze bitewe n’ubuzima bwa buri munsi bwa sosiyete. Ntabwo ari sosiyete nyarwanda gusa, ahubwo ni sosiyete muri rusange kuko usanga hari ababyeyi bamwe babyara bakihakana abo bibarutse, ndetse hakaba n’abandi batita ku nshingano zo kurera Abana babo.”

Akomeza avuga ko muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati” nari nicaye rwose ntuje ndi gucuranga gitari yanjye, ngiye kubona mbona umwana w’umukobwa aje ansanga mbona ababaye cyane ndamubaza nti ese wabaye iki ko ufite agahinda, ansubiza ambwira ati komeza ucurange wenda ndaruhuka, dore uko undeba uku isi yambanye akadomo ntawe mfite unyumva.”

Muri iyi ndirimbo kandi mu butumwa burimo, uyu mwana w’umukobwa aba avuga ko yazengurutse hose areba ko hari uwo baba basa kuko aziko amaraso akururana aramubura.

Marius avuga ko iyi ndirimbo ikoze mu buryo bukomeza(series) kuko hari igihe kizagera hakaza ikindi gice cyayo kuko ubu isigiye amatsiko abantu benshi, bibaza uko uwo mwana bizamugendekera, cyane ko aba ari umwana uba adafite umubyeyi n’umwe kuko nyina aba yaritabye Imana amaze ukwezi kumwe avutse, kandi akaba atazi se umubyara.

Marius Bison si ubwambere akoze indirimbo, kuko asanzwe afite n’izindi ndirimbo zirimo mbaye uwawe Nyagasani, ngufitiye ibanga, mu nzu yawe n’izindi zitandukanye, ushobora gusanga kuri YouTube Channel ye yitwa Marius Bison.

Kanda kuri iyi link urebe indirimbo “Komeza ucurange ya Marius Bison.

You may also like

Leave a Comment