Home Amakuru y'ibanze Indirimbo: “Umwiza ubaruta”, Indirimbo nshya ya Asomusiyo y’itsinda Salome na Roberto

Indirimbo: “Umwiza ubaruta”, Indirimbo nshya ya Asomusiyo y’itsinda Salome na Roberto

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Itsinda Salome na Roberto rikaba rimwe mu matsinda amenyerewe mu muziki wo guhimbaza Imana, ryasohoye indirimbo nshya ryise Umwiza ubaruta, igamije kwerekana ubwiza n’uburanga bwa Bikiramariya.

Ni indirimbo ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho ikaba yarasohotse tariki ya 14 Kanama 2021, mbere ho gato y’uko umunsi wa Asomusiyo ugera kuko iyi ndirimbo bayikoze bayiteganyiriza by’umwihariko uyu munsi mukuru.

Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com bavuze ko Iyi ndirimbo nkuko izina ryayo ribivuga,(umwiza ubaruta) ikubiyemo amagambo meza ataka umubyeyi bikiramariya. Bakaba bavuga ko kuri bo, Bikira mariya ari umubyeyi ukomeye cyane.

Bati” twemera ko ari mu ijuru hamwe n’umwana we, kandi ko ahora adusabira. Muriyi ndirimbo kandi ni isengesho, tumusaba gukomeza kudukunda cyane cyane twe abanyarwanda.”

Bakomeza bavuga ko icyo bayitezeho ari uko izafasha abakirisitu muri kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya by’umwihariko abamukunda, ndetse bakanasobanukirwa n’uburanga bw’uyu mubyeyi.

Bati” Icyo tuyitezeho, nuko izafasha abakristu n’abakunzi bacu kwizihiza umunsi wa Assomption neza cyane by’umwihariko abakunda Bikira mariya. Umunsi wa Assomption kuri twe ni umunsi ukomeye cyane. Twizihiza ijyanwa mwijuru rya Bikira mariya. Yajyanywe mu ijuru,ari kumwe na Yezu, ahora adusabira.”

Bikiramariya ni urugero rwiza rwo kwicishabugufi no kwemera Icyo Imana itegeka, nkuko nawe yabikoze, akemera ugushaka kwayo akemera kubyara umucunguzi w’isi yose ngo arokore imbaga y’abantu yari yarigaruriwe na Sekibi.

Iri tsinda rivuga ko ridateganya guhagarika umuziki waryo kuko icyo baziye ari ugutambutsa ugushaka kw’Imana babinyujije mu ndirimbo cyane ko hari abumva ubutumwa bwiza ari uko babukuye mu ndirimbo. Kuri bo bavuga ko atariyo ndirimbo ya mbere cyangwa iya nyuma kuko hari nizindi nyinshi bateganya gukora.

Umva indirimbo Umwiza ubaruta hano:

You may also like

Leave a Comment