Home Amakuru y'ibanze Indonesia-Ubuzima: Umukobwa yirukanwe mu gihugu kubera gukerensa Amabwiriza ya Covid-19

Indonesia-Ubuzima: Umukobwa yirukanwe mu gihugu kubera gukerensa Amabwiriza ya Covid-19

by Marie Joseline Nyituriki

Umukobwa ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya yirukanwe mu gihugu cya Indonesia, nyuma y’uko agaragaye yisize irange mu rwego rwo kujijisha ko yambaye agapfukamunwa, ariko aza gufatwa n’ushinzwe umutekano yinjiye mu iguriro.

Leia Se w’imyaka 26 n’umukunzi we Josh Paler Lin, bose basize irangi aho agapfukamunwa gaca, ku buryo kuvumbura ko batambaye agapfukamunwa byari bigoye cyane. Bavumbuwe n’ucunga umutekano muri iryo guriro.

Leia Se na Lin bagerageje kwinjira muri supermarket ariko bahagarikwa n’abashinzwe umutekano kubera ko batambaye udupfukamunwa ahubwo ari ukujijisha nk’uko Nationalpost dukesha iyi nkuru ibivuga.

Umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Bali, Jamarulu Manihuruk, yatangaje ko batirukanwe bose ahubwo hirukanwe umukobwa gusa. Umusore Lin ntabwo yigeze yirukanwa n’ubwo yagize uruhare muri ibyo bikorwa byo kujijisha ko bambaye udupfukamunwa.

Yisize irangi nkaho ari agapfukamunwa

Jamarulu Manihuruk, ati: “Dushingiye ku iperereza ryacu, Leia wenyine ni we wafatwaga nk’uwakoze icyaha maze arirukanwa”. Lin na Se basabye imbabazi, Lin yagize ati: “Intego yo gukora ibi ntabwo byari ibyo gusuzugura cyangwa gushishikariza abantu bose kutambara udupfukamunwa.”

Ibi uyu musore n’inkumi bakoze bisiga irangi bigatuma birukanwa mu gihugu, byafashwe nko gukerensa icyorezo cya Corona virus cyugarije isi n’iki gihugu muri rusange. Kwirukana Aba bakobwa byakozwe kugira ngo bibere isomo n’undi muntu wese ushobora gukerensa iki cyorezo.

You may also like

Leave a Comment