Home Amakuru y'ibanze Inkuru ibabaje : Padili Innocent Rukamba wo muri Diyosezi gatorika ya Kibungo yitabye Imana

Inkuru ibabaje : Padili Innocent Rukamba wo muri Diyosezi gatorika ya Kibungo yitabye Imana

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021 hasohotse inkuru y’akababaro ivuga ko umwe mu bihayimana bo muri Diyosezi Gatorika ya Kibungo, Padili RUKAMBA Innocent yitabye Imana azize uburwayi.

Itangazo ryo kubika rishizweho umukono na nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda umwepisikopi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa diyosezi ya Kibungo.

Rigira riti” Nyiri cyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Umushumba wa arikidiyosezi ya Kigali  akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo hamwe n’umuryango wa Padili Innocent RUKAMBA, bababajwe no kumenyesha Abepiskopi ,abapadili ,abihayimana ,Abakristu ba Diyosezi ya Kibungo, inshuti n’abavandimwe ko Padiri Rukamba wari umaze iminsi arwaye yitabye Imana ku wa 07 Gashyantare 2021. Ibijyanye n’imihango yo kumushyingura tuzabibamenyesha mu irindi tangazo .

You may also like

Leave a Comment