Home Amakuru y'ibanze INKURU IBABAJE : Padiri Ubald Rugirangoga yapfuye

INKURU IBABAJE : Padiri Ubald Rugirangoga yapfuye

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Muri iki gitondo hasohotse inkuru y’akababaro ivuga ko Padili Ubald Rugirangoga amaze kwitaba Imana . Ibi bibaye nyuma y’uko hamaze iminsi hatangazwa inkuru z’urupfu rw’uyu mu padiri wari ufite impano yo gukiza indwara.

Dushingiye ku itangazo ryo kubika rishizweho umukono na Celestin Hakizimana , Umushumba wa Diyoseze Gotolika ya Gikongoro n’umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangungu

Rigira riti” Nyiri cyubahiro musenyeri Celestine Hakizimana Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu hamwe n’umuryango wa Padili Ubald Rugirangoga , bababajwe no kumenyesha Nyiricyubahiro Karidinali ,Abepiskopi ,abapadili ,abihayimana ,Abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu .inshuti n’abavandimwe ko Padiri Rugirangoga wari umaze iminsi arwariye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yitabye Imana . ibijyanye n’imihango yo kumushyingura tuzabibamenyesha mu irindi tangazo .

Bikaba bivugwa ko yaba yishwe na Coronavirus, yaramaze iminsi arwaye .

Padiri Ubald yavukiye mu cyahoze ari Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Hari mu Kwezi kwa Gashyantare 1955, bivuga ko ubu afite imyaka 65 y’amavuko.

 

You may also like

Leave a Comment