Home Amakuru y'ibanze Inkuru ibabaje: Umuhanzi wa Gospel “Neyi Zimu “ yitabye Imana

Inkuru ibabaje: Umuhanzi wa Gospel “Neyi Zimu “ yitabye Imana

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Umuririmbyi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Neyi Zimu yitabye Imana

Umuryango wa Neyi Zimu batangarije itangazamakuru ko uyu muririmbyi waririmbaga indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana , yaguye kwa muganga kuri uyu wa gatatu nyuma y’uburwayi yari amaranye iminsi.

Inkuru dukesha SABC  ivuga ko uyu munyamuziki yitabye Imana akaba yaguye  mu bitaro bya Busamed muri modelerfontein hashingiwe ku nkuru yatangajwe na Move magazine ivuga ko Neyi yari arwaye   cancery’uruhu .

Move magazine mubyo yatangaje kandi yavuze ko uyu muririmbyi wamenyekanye ,akanakundwa cyane yatangiye kugaragaraza impinduka ku ruhu rwe mu ntangiriro zuyu mwaka aho yatangiye kujya  mu bantu benshi no ku rubyiniro yambaye uburindantoki  (gloves ) izo mpinduka z’uruhu kandi mu minsi mike zageze no muburanga bwe.

Gusa yakomeje kuririmba n’ubwo ubuzima bwe bwari mu kaga Umunyamuryango wa[ Floyd Shivambu] yashyize ubutumwa bwihahanganisha umuryango wuyu muhanzi kuri twitter avuga ati:”Ruhukira mu mahoro Pastor Neyi Zimu”

Yakomeje avuga ku rupfu rw’uyu muririmbyi ati:”turohereza ubutumwa bwuzuye  amarangamutima bwihanganisha umuryango n’inshuti ze zahafi,turasaba Imana ko yamuha kuruhukira mu mahoro kandi imwomore ibikomere yatewe n’umubabaro w’uburwayi”

Pastor Zimu yatangiye kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu ntangiriro za 1990,hanyuma mu mwaka wa 1996 aba umwe mu bashinze umuryango [Family factory and joyous celebration]ibi byatumye agirana ubufatanye n’abahanzi batandukanye .

Mu mwaka 2001,yashyize ahagaragara Umuzingo w’indirimbo ze wari ugizwe n’indirimbo nka Concorde Nkabinde , Jazz duo Tsunami n’izindi.

You may also like

Leave a Comment