Home Amakuru y'ibanze Inkuru ibabaje: Umuraperi wa Gospel “Toby Mac “yapfushije umuhungu we “Truett Foster” warufite imyaka 21 y’amavuko

Inkuru ibabaje: Umuraperi wa Gospel “Toby Mac “yapfushije umuhungu we “Truett Foster” warufite imyaka 21 y’amavuko

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Umuraperi wa Gospel “Toby Mac “yapfushije umuhungu we “Truett Foster” warufite imyaka 21 y’amavuko.

Truett Foster Mc Keehan akaba yari imfura y’umuraperi w’indirimbo zihimbaza Imana Toby Mac. Truett Foster yapfuye kuwa gatatu, akaba yarafite imyaka 21 y’amavuko.

Toby McKeehan yagize ati :“kugeza na nubu ntibaremeza icyateye urupfu rwa nyakwigendera. se wa Truett [Toby Mac ]yavaga muri Canada ariko yarataragera iwe mu rugo ngo abonane n’umuryango we kugeza mu ijoro.

bakaba basaba buri umwe kuba ya kubahiriza umutekano wabo muri uyu mwanya kandi bakabemerera kuba bafata umwanya wo kuba babasha kwiyakira kubwo kubura uwo bakundaga.”

Christian Post dukesha iyi nkuru yatangaje ko” ntabimenyetso bifatika bihari byatanzwe bigaragaza iby’urupfu rwe. Truett mu byifuzo bye nawe yifuzaga kuzaba umuraperi kandi rimwe naramwe yafanyaga na se mu bihangano bye.

Mbere y’uko Truett ava mu mubiri akaba yaramaze gushyira hanze amashusho ya mugaragazaga ari kuririmba akoresheje Instagram ye.

Nyakwigendera Truett  mu butumwa bwe bwanyuma yageneye abakunzi be yavuze ati : “ irijoro  ibintu byose byiza byahuriranye… nshimiye buri umwe wamfashije.

 

You may also like

Leave a Comment