Home Urukundo Inkuru y’ urukundo igice cya1 : Amayobera (soma birambuye)

Inkuru y’ urukundo igice cya1 : Amayobera (soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Dutangiriye mu muryango w’abana batatu umukobwa umwe n’abahungu babiri b’impanga , bafite ababyeyi bose .Ni umuryango ukundana cyane pe kandi ukize cyane . Umukobwa wabo ariwe mukuru yitwa Keria, abahungu bimpanga umwe yitwa Brian undi akitwa Yves .Yves yagiye kwiga muri Canada ariko Keria na Brian bakunze kuba bari i wabo, izo mpanga uko ari ebyiri ntago zagize amahirwe yo kujya kwiga hanze zose gusa Brian akunze kuba ari gukora muri company y’iwabo .

Umunsi umwe bwarakeye , nko muma saa yine za mugitondo papa waza mpanga ahamagaza Keria na Brian ngo agire icyo ababwira. Nibyatinze bara mwitabye nuko uko ari bane harimo na mama wabo batangira kuganira nk’umuryango ubona ko bishimye cyane . Nuko papa wabo ababwira ikintu kingenzi yarabahamagariye.

Nuko aratangira ati : «  Bana banjye rero igitumye mbahamagara ni ukugirango tuganire kubya company yacu , ndashaka ko hagati yanyu mwembi mwitoramo umuntu umwe akayihagararira kuko njye murabizi ko kuba nigisha muri kaminuza kubona umwanya biba bitoroshye .Ngaho mumbwire ninde uri kumva yabibasha ? »

Keria yahise afata ijambo nuko we avugako baba bamukuyemo kuko izo nshingano ntiyazibasha , papa murabizi ko gufata imyanzuro bijya bingora rero byaba byiza Brian ariwe uyitaho, basi nkajya mufasha bimwe na bimwe abona bimugoye. Bahise bafata umwanzuro ko Brian yayobora kampani maze Brian nawe arabyemera.

Tuvuye gato kuri uwo muryango hari undi muryango utishoboye kubona ikibatunga biba bigoye cyane, uwo muryango ugizwe n’abana babiri babakobwa bafite nabo se na nyina . Umukubwa  wiga kaminuza ya kabiri akaba ari nawe mukuru yitwa Brenda, umukurikira akabayiga muwagatanu w’amashuri yisumbuye yitwa Keza. Mama wabo yagiraga ikibazo cyo kurwara umutima, bari barabuze amafaranga yo gukomeza kumuvuza ariko bagakomeza kwihangana kuko bizeraga ko Imana izakomeza kumurinda.

Bwarakeye  Keza ajya ku ishuri, bagiye kubona babona agarutse arimo arira bamwirukaniye amafaranga y’ishuri, si ubwambere byari bibaye kuko bakundaga kumwirukana cyane hakaba harubwo Imana yabaciraga inzira bakabona ayo kwishyura. Brenda nubwo we yigaga kaminuza yari yaragize amahirwe yo kubona umuntu umwishyurira amafaranga make yasabwaga kwishyura gusa akenshi yakundaga gusiba ishuri akajya gushaka amafaranga yo kwishyurira umuvandimwe we ariko i wabo ntago babaga babizi yarabibahishaga.

Abonye murumuna we bakomeza kumwirukana cyane yigira inama yo kujya gushaka akazi yamaraho igihe kinini maze akaba aretse ishuri. Yaragiye abiganiriza murumuna we ariko babihisha ababyeyi kuko bangaga ko babimenya bityo mama wabo akaba yagira ikibazo. Umunsi wose Brenda yiriwe azenguruka umujyi wose ngo arebe ko basi yabona aho asaba akazi.

Uwo munsi yatashye afite ikizere ko aho yatanze impapuro zo gusaba akazi bazakamuha. Hashize icyumweru ategereje ko ahantu hose yagiye asaba akazi bazamuhamagara. Kurundi ruhande baratwereka Brian yicaye mu biro ari kugenda areba mu mpapuro z’abasabye akazi, agera kuya nditseho Kamariza Brenda akajya ayirebaho ubona ko rwose asa nushobora kuba yamwemeye, nuko afata telephone ngo amuhamagare.

Brenda nawe aho ari abona telephone irasonnye nuko aritaba, Brian yumva ijwi ry’umukobwa rimwitabye riti « Yes allo… » Brian yahise yibagirwa kumubwira nicyo amuhamagariye kuko yakomeje yumva ijwi ryiza cyane rimwitaba. Haciye akanya Brenda akiri kuri phone yumva nta muntu umusubiza.

Agiye kumva yumva Brian aramubwiye ati :ni wowe Kamariza Brenda? undi ati «  Yego » Ejo uzaze kuri kampani yacu hano hafi na City Plaza urakenewe. Brenda yarishimye ahita yumva ko akazi kabonetse. Brian nawe ijwi rya Brenda ryanze kumuva mu bitekerezo .

Loading

Ntimuzacikwe Amayobera part2

 

You may also like

Leave a Comment