Home Urukundo Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Episode 3

Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Episode 3

by Uwera Ritha Shonah
1 comment

Muraho neza, ngarutse kubakomereza inkuru yanjye. Ejo twagarukiye aho  Bruce yaramaze kumpamagara.

Numvise ngize amatsiko yo kumubona maze ansaba ko twazahura akampa isakoshi yanjye. Nahise mubwira ko mfite umwanya biramutse bikunze twahura.

Bruce yambwiye ko ntakibazo twahura, ambwira aho musanga maze mpita mfata moto. Mubyukuri numvaga mfite amatsiko yo kuba namubona, si jye wabonye mugeraho.

Nageze aho yambwiye mbona ntari kuhamubona, maze mfata telephone yanjye muhamagara kuri nimero yari yampamagaje. Nyihamagaye nitabwa nundi muntu utari Bruce, mubaza aho Bruce yaba ari ambwira ko bataziranye ko yari yamutiye telephone gusa.

Natunguwe n’ukuntu Bruce yaba atagira telephone, ariko akaba yarakomeje kugira umutima wo kunshakisha ngo ansubize amafranga yanjye na telephone. Hashize umwanya mutegereje nirinda kurambirwa, nagiye kubona mbona hari umusore muremure mwiza cyane urikuza asatira aho narindi. Gusa ntibyangoye kumenya ko ari Bruce kuko yari afite isakoshi yanjye.

Bruce yari mwiza si ibanga, gusa yaje yambaye ibikamambiri bidasa, ipantaro ye n’umupira yari yambaye byari byaracitse ugirango byariwe n’imbeba. Nahise numva ngize agahinda ikiniga kiranyuzura numva naturika nkarira ariko nihagararaho kugira ngo abantu bataza kunshungera.

Bruce yakomeje ansatira, nanjye ubwo njya imbere musanganira, twarahuye maze ahita ambwira ngo” Ndacyeka ntashidikanya ko ari wowe Carine?” nahise mubwira ko arinjye niko kunsubiza ati” umbabarire natindanye isakoshi yawe kuko nari narakubuze, unyemereye nayiguha nkahita ngenda kuko ntinze naba ndi kukumarira umwanya w’ubusa. Ikindi kandi singombwa ko nkomeza kugusebya mpagararanye nawe kuko ndabona tudakwiranye.”

Bruce yashatse kumpa isakoshi yanjye ngo agende nyamara njye numvaga nshaka kuba namuhobera byibura. Ikindi kandi nashakaga ko yampa umwanya nkicara nkaganira nawe. Ngiye kumva numva arambwiye ati”Gusa nyine kubyifuzo byanyu, imyanzuro yacu yahinduka.”

Mubyuri yambwiye atyo numva si aho ankuye, mu mutima nahise nibaza niba yumvaga ibyo natekerezaga. Sinazuyaje nahise musaba umwanya wo kuganira nawe kubera uburemere bw’igikorwa yankoreye. Twaragiye twicara hafi aho ahantu hari ubusitani, gusa nkabona atisanzuye.

Yihagazeho nk’umusore maze atangira kumbaza uko niyumvise bamaze kunyaka isakoshi rirya joro. Yabimbajije arimo aseka, nanjye mpita musubiza mubwira ko icyari kimpangayikishije ari telephone yanjye.

Yakomeje ambaza utubazo twinshi ambaza aho ntuye, ndahamubwira musobanurira iby’iwacu nuko mbayeho. Ahita ambwira ubona afite ibikabyo ati” Eh! Ubu nicaranye numwana wa afande kweri! Uziko Bruce nasoni ngira!”

Nahise nturika ndaseka cyane niko kumusubiza nti”Vana ibikabyo aho Bruce.”

Nukuri twari twahuje urugwiro, buri wese watunyuragaho yajyeraga imbere gato agasubiza amaso inyuma akatureba, iyo abantu baducagaho ari babiri baratuvugaga tukabimenya. Gusa njye sinigeze nita kubatureba, ntanubwo byigeze bintera isoni zo kuba naganira na Bruce.

Yarangije kumbaza ibyo, najye musaba ko yambwira mu magambo make uko abayeho. Nahise mbona ahindutse, mbona rya pfunwe yahoranye riragarutse nuko yitsa umitima……….n’ikiniga cyinshi

Ati:”nkuko nabikubwiye nitwa Bruce, I wacu ndi ikinege nta papa nta mama ngira. Papa yantaye nkiri umwana muto sinzi niba abaho cyangwa yarapfuye. Mama wanjye we yarapfuye, yapfuye ari kubyara umwana unkurikira nawe ntiyabasha kubaho. Ni muri ubwo buryo nasigaye njyenyine.

Umuryango wa papa ntabwo wigeze unkunda kandi ntakintu bari babuze. Mama we ntamuryango yagiraga ababyeyi be bapfuye akiri umwana muto. Nimuri ubwo buryo naje gutangira kuba mayibobo yo mumuhanda, gusa  ndashima Imana njye nabagenzi banjye yaturinze kunywa ibiyobyabwenge. Nahuye naziriya nshuti zanjye mfite imyaka 17 ubu tumaranye imyaka8. Twabayeho ubuzima butoroshye, tukajya twiba abantu kugirango tubone uko tubaho

Gusa mu kwiba kwacu twaratoranyaga, tukiba babantu badafite ibyo bahomba byinshi. Kwiba ntiwari umwuga wacu kuko twageregezaga gushaka ibiraka nk’abandi bose. Gusa si ibanga ubu kwiba twarabisezereye pe, twasanze ntaho byazatugeza. Buriya no kuba bagenzi banjye bari bagutwaye isakoshi nuko twendaga kwirukanwa mu nzu twabagamo kuko twari tumaze amezi abiri tutishyura. Ariko kuko bari basanzwe bakuzi ko uri umwana wo mu bakire bumvaga ko byanze bikunze mu isakoshi yawe harimo ibintu by’agaciro.”

Yakomeje kumbwira byinshi cyane banyuzemo, nyuma yo kumva iyo nkuru iteye ahahinda Bruce yarambwiye nahise nshima Imana kuba yaramaye imibereho myiza kandi ntakiguzi.

Amasaha yaricumye, maze musaba ko yanyemerera kagira icyo musaba. Mubupfura nari namubonanye yambwiye ko aribikunda ntacyo namusaba ngo yange. Narebye muri ya sakoshi yanjye nkuramo amverope irimo ya mafranga ibihumbi200 maze musaba kuyakira. Yabanje kwanga amafranga nari muhaye yihagararaho ariko nkomeza kubimwumvisha arayacyira.

Yaranshimiye biratinda, maze mpita musezera ndataha. Gusa ansaba ko ndamutse byemeye yaza kongera kumpamaagra tukavugana. Sinazuyaje kubimwemerera nahise byemera ahubwo muha na masaha agomba kumpamagariraho.

Natahanye ibyishimo bidasanzwe cyane, ngeze murugo natangajwe no kuhasanga Alain ariwe wa muhungu wo ku ishuri wankundaga. Narinjiye ndabasuhuza dore ko Alain yari yazanye na se. nigize nkaho ntaho nziranye na Alain maze mpita njya mu cyumba cyanjye ndifungirana, mbwira murumuna wanjye Lyvine ko nibaramuka banshatse ababeshya ko nagiye kuberako Lyvine yarabizi ko ntakunda uwo musore.

Byaje kugenda gutyo, nguma mucyumba cyanjye ndakaraba kuko habagamo ubwogero. Hashize umwanya namaze gukaraba ndi kureba filime kuri machine ngiye kubona mbona mpamagawe na nimero ntazi gusa nkeka ko ari Bruce umpamagaye kuko niyo masaha nari namubwiye.

Nafashe telephone vuba na vuba maze………………………………

Loading…

ni ahejo muri Episode 4 mbakomereza uko byaje kugenda.

Gusa niba wumva iyi nkuru ari nziza kora Share n’izindi nshuti zawe zibashe kuyibona

Murakoze!

 

 

You may also like

1 comment

K6 October 16, 2019 - 3:13 pm

Muraho!!
ubu se biragenda bite……….

ni ahejo umwanditsi!

Reply

Leave a Comment