Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Amakuru y'ibanzeUrukundo

Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Episode 4

by Uwera Ritha Shonah October 17, 2019
written by Uwera Ritha Shonah October 17, 2019
Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Episode 4
Yasuwe: 1,646

Muraho neza, ngarutse kubakomereza inkuru yanjye. Nababwiraga ukuntu nageze mu rugo maze kubonana na Bruce, n’uko ngeze mu rugo mpasanga Alain yazanye na papa we. Nibwo nagiye mu cyumba cyanjye mbwira Lyvine ko nibaramuka banshatse ababeshya ko hari aho ngiye.

Nibwo telephone yanjye yaje gusona nkeka ko ari Bruce kuko niyo masaha yari kumpamagariraho. Nafashe telephone vuba na vuba maze ihita ivaho, ngerageza kongera guhamagara iyo nimero ariko mbona irongeye irahamagaye.

Sinongeye kuzuyaza nahise mufata ngiye kumva numva ijwi ni irya Bruce. Ati “Allo!” nanjye ndamwikiriza ni”Oui Bruce.” “Ngo Bruce! kuva ryari se Alain nabaye Bruce? Ese ubundi wari urihe? Ni wowe nje gusura ariko ntunguwe n’uko murumuna wawe atubwiye ngo uhise ujyenda, dore unkojeje isoni mu maso ya papa kandi urakaje n’ababyeyi bawe.”

Nahise numva nkozwe n’isoni, namwitabye numva ijwi ari irya Bruce. Najye nihagaze ho maze mpita musubiza. “Munyihanganire ubwo nari nibeshye, gusa ndakeka nta gahunda yawe nishe kuko iyo umuntu ari busure undi arabanza akamuteguza, rero numvaga mwaje gusura abandi bo mu rugo batarinjye kuko njye nawe ntitwavuganye ko uribuze kunsura. Kereka wenda niba umunsi wanjye w’amavuko wageze mukaba mwaje kuntungura ariko ndabizi neza umunsi wanjye wararangiye.”

Nkimara kumusubiza gutyo, yahise akupa nanjye mu mutima numva mvuze amagambo atari meza. Gusa nirinze kubitindaho kuko byari ibyo kuntesha umwanya. Akimara gukupa indi nimero yarahamagaye noneho numva ko ntagushidikanya ari Bruce uhamagaye. Nahise nyitaba vuba gusa nirinda kongera kuvuga izina Bruce.

Numvise ahubwo atari Bruce nanone numva n’ijwi ry’umugabo, nahise nkeka ko ari papa wa Alain maze telephone ndayikupa nyizimya umwanya muto ndongera ndayicana. Ntibyatinze nkimara gucana telephone nimero yagatatu yarahamagaye kuko amasaha nari navuganye na Bruce yari yarenze ngirango ni babandi bakomeje kumpamagara. Sinayifata.

Kumbi iyo nimero yari impamagaye yari iya Bruce gusa uwo munsi sinamenye ko ariwe naje kubimenya nyuma. Uwo munsi nahise ndyama ntariye, sinongeye gusubira muri salon, kugeza ubwo ba Alain  batashye. Ariko nimero ya Bruce yakomeje guhamagara nkumva nayitaba ariko birananira mpitamo kubyihorera ndaryama.

Bukeye bwaho, nabyutse nsanga papa na mama ndetse na mukuru wanjye Aline bandakariye cyane. Narabasuhuje nikirizwa na murumuna wanjye, abandi baranyihorera. Nanjye ubwo nirinze kubabaza impamvu batanyikirije, njya kumeza kuko icyayi cyari giteguye njye . nafashe ifunguro rya mu gitondo maze nsubira mucyumba mfata bag yanjye kugira ngo njye ku ishuri.

Ngiye gusohoka ngo njyende mama yahise angarura, ambwira ko uyu munsi nahantu ndibujye. Na papa nawe arabishimangira kuko nari nabarakaje cyane. Mama ahita ambwira ati “Ibyo waraye ukoze urabizi, ndabivuga nashidikanya ko waruzi ikizanye Alain na se hano. Sinzi impamvu wabirengagije ukajya kwifungirana mu cyumba. Ese ubundi umusore numvise witiranyije na Alain witwa Bruce ni uwahe? Cyangwa warenze kubyo twakubwiye utangiye kujya mu nkundo n’abandi basore?”

Mama akimara kumbaza atyo naramwubashye ndamusubiza “Mama uwo Bruce mwumvise ntabwo dukundana, ikindi kandi ndamutse nkundana nawe ni amahitamo yanjye. Nonese muzanshyingira umuntu ntakunda ngo n’uko I wabo ari abakire. Ese mama n’ukuberiki mwumva ko mwakomeza kumpatira Alain kandi ntamukunda? Njye ntabundi butunzi nkeneye, kandi ntago nzashakwa n’umuhungu munshakiye atariyo mahitamo yanjye.”

Papa yumvise mbwiye mama gutyo yahise yongera uburakari mpita mbibona. “Cari ibyo uvuze wabisubiramo? Ariko abana biki gihe sinzi impamvu mutacyubaha, turi ababyeyi bawe ubimenye nitwe tuzi ibyiza twaguhitiramo. Ikindi kandi ku myanzuro twafashe ntacyo uzahinduramo. Uzi ni kindi, ubukwe bwawe turabushyira hafi aha buriya wabona hari izindi nsoresore zitangiye kukoshya.”

Papa akimara kumbwira gutyo nahise nsubira mu cyumba cyanjye n’agahinda kenshi, ntanjyira kurira hashira umwanya munini nabyo numva ntacyo biri kumfasha. Ahubwo ndapfukama ntangira gusenga, ntangira kuririmba zimwe mu ndirimbo zijya simfasha. Ibyo kurira narabiretse ahubwo nibukako hejuru ya byose hari Imana ntangira kuganira nayo.

Hashize umwanya nongeye kwiyibagiza ibyo papa na mama bambwiye, mfata akanya ndaryama ndaruhuka. Mama yabonye butangiye kwira ntarasohoka mu cyumba we n’abavandimwe banjye batangira kugira ubwoba ko nshobora kuba niyahuye. Baraje bamara nkisaha bakomanga ndabihorera, gusa papa yari yihagazeho yumva ko ntacyo bimubwiye.

Noneho burira papa abona ntibisanzwe numva abwiye mama ngo agiye gushaka umuntu wica urugi rwicyumba cyanjye, ngo barebe ko ntacyo nabaye. Mbyumvise nafashe umwanzuro wo gusohaka kuko numvaga ntashaka ko banyicira urugi rwicyumba.

Nsohotse babanza kumbaza niba ntakibazo mfite mbabwira ko ntacyo, wabonaga ko uburakari bari bamfitiye bwagabanutse. Mama yanyingingiye kurya, papa nawe aba abwiye umukozi ngo anzanire juice. Ndeba ukuntu banyitaye ho numva nabaseka cyane.

Najye narabaretse barakomeza baranyinginga, nkomeza kwigira umutesi nkababwira ko ntabyo nshaka kandi narinshonje bitavugwa. Bakomeje kunyinginga bambaza icyo nshaka kugira ngo basi ndye, mbasaba ko ibyubukwe baba babiretse. Papa na mama bahise bambwira ngo ndye ntakibazo tuzabiganiraho ngo impamvu bandakariye nari nabakojeje isoni.

Nahise nemera kurya, atari kubw’amagambo bambwiye ahubwo nuko nari nshonje ariko mbereka ko amagambo bambwiye ariyo atumye nemera kurya. Narabiriye koko, yewe na juice banzaniye ndayinywa. Mbona barishimye woshye ari umwana wimyaka itatu bahatiraga kurya.

Twicaye muri salon batangira kuzana ikiganiro cya Alain, numva barimo bamushimagiza icyo batari bazi nuko nabarushaga kumenya imyitwarire ye itari myiza habe nagato. Narabaretse rwose barvuga, batangira no kuvuga kuri fiancé wa mukuru wanjye, ariko mukuru wanjye akababwira ko ntagahunda yo gupanga ubukwe bafite vuba.

Hashize umwaya nimero nanze kwitaba yarongeye irahamagara maze mva muri salon njya kuyitabira mucyumba. Narayitabye noneho byanyabyo numva ni Bruce ibyishimo birantaha, numva ndanezerewe cyane.

Bruce yahise ambwira ati “Carine sibanga narinkukumbuye pe, ejo sinzi impamvu utamfashe ariko numvaga nshaka kuvugana nawe. Ese basi wowe wigeze wifuza kuba wavugana nanjye? Mbabarira unsubize pe.”

Ngiye kumusubiza natunguwe no kubona mama ampagaze iruhande, mpita………………

Loading…

ni ahejo muri Episode 5 mbakomereza uko byaje kugenda.

Gusa niba wumva iyi nkuru ari nziza kora Share n’izindi nshuti zawe zibashe kuyibona

Murakoze!

0 comment
5
FacebookTwitterWhatsapp
Uwera Ritha Shonah

previous post
TYAZA UBWENGE : MENYA NEZA U RWANDA RWACU
next post
Menya impamvu bidakwiye ko ibihe byiza biryoshya urukundo rwa babiri byarangirana  n’umunsi wo gushyingiranwa.

You may also like

Kubaka urukundo,gusangira ibyishimo no gufashanya ni cyo gisobanuro...

September 24, 2019

Narwaye amavunja ariko ubu ndi umusore wuzuye ingingo...

November 27, 2019

Simon Kabera ati:” Igihugu cyacu ni igihugu gifite...

November 16, 2019

Gospel :Twebwe Abakristo babanyamakuru ndetse n’ibitangazamakuru bya Gikristo...

April 29, 2019

Harabura amasaha make Umuraperi El Max Kagoma k’Imana...

March 16, 2019

Impeta yawe irihe ?

May 16, 2019

(AMAFOTO) “GBU Gikondo Campus” Umugoroba wo kuramya Imana...

June 10, 2019

Twibukiranye ibyaranze igitaramo “Mpa amavuta Live Concert” mbere...

April 23, 2020

Inkuru ibabaje: Umuhanzi wa Gospel “Neyi Zimu “...

December 5, 2019

Papa Francis ati:” Kwita Imana “Data,” bisaba kuba...

October 19, 2019

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Umuhanuzi(Prophet) Claude Hatangimana yagaragaje abahanuzi b’ibinyoma abo aribo(Soma birambuye)

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Kigali: Hasubiyeho gahunda ya Guma mu rugo, Amashuri n’insengero birafungwa.

    January 18, 2021
  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • MUHANGA :Abayobozi b’amatorero n’amadini ntibavuga rumwe n’imyitwarire y’urubyiruko mu gihe kiteraniro

    January 15, 2021
  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Kigali: Hasubiyeho gahunda ya Guma mu rugo, Amashuri n’insengero birafungwa.

    January 18, 2021
  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top