Home Urukundo Inkuru y’urukundo igice cya 3: Amayobera (soma birambuye)

Inkuru y’urukundo igice cya 3: Amayobera (soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Mu gice cya Kabiri twarangirije aho Brian na Brenda bari bari muri office maze Keria mushiki wa Brian agahita yinjira. Mureke dukomeze ku gice cya gatatu.

Bakiri muri ibyo mushiki wa Brian ariwe Keria yahise yinjira maze asanga Brian ari kubwira Brenda ko bagomba kujyana akamugurira imyenda yo kwambara mu kazi. Ariko Brian abonye ko mushiki we yinjiye ahindura ikiganiro. “Keri,uyu ni Brenda ni umukozi mushya wa company yacu rero usanze ndi kumubwira uburyo agomba kwitwara igihe ari mu kazi”.

Keria yari yamuciye amazi abona Brenda aciriritse cyane . “ Yegoko! Ariko noneho wasaze,uyu mukobwa ujya kumuzana wabitekerejeho? Ese ubwo ntureba uko asa urabona ari uwo guhabwa akazi ahantu nkaha? Niyo kaba ari ako gukoropa ntako namuha”. Keria akiri kuvuga ibyo musaza we yahise amucecekesha amusaba kuvuga icyamuzanye ngo agende, Keria yahise yisohokera aragenda abasiga aho.

I wabo wa Brian mama we ari kuvugana naya mpanga ye yitwa Yves kuri telephone amubaza amakuru n’igihe azazira kuko amukumbuye cyane. Barakomeje baravugana maze Yves nawe amubwira ko ari hafi kuza, muri ako kanya na papa we aba araje bamuha telephone baravugana nuko bamaze kuvugana arabasezera.

Kurundi ruhande Brenda ari kumwe n’umuvandimwe we ngo amujyane ku ishuri kuko amafaranga yari yamaze kuyahabwa. “Keza, akazi nakabonye ariko nshobora kutakaboneramo amahoro, boss wanjye arasha ko nemera akangurira imyenda yo mu kazi kandi ntago nshobora kubyanga kuko ni ahantu hasobantuse cyane pe”.

“Ubwo se Bre urumva papa na mama batazabimenya, ese ubundi nakahe kazi umukoresha amenyera umukozi icyo yambara? Aha! Reka tubihange amaso”.

Keza bamujyanye aho agomba kwiga, ryari ishuri ryiza cyane. Brenda amaze kumugeza ku ishuri, yari yavuganye na Brian ko navana murumuna we ku ishuri bari buze guhura akamugurira imyenda, ntibyatinze barahuye Brian ajyana Brenda ahantu bamwambika neza. Ariko mu byukuri Brian yari yarakunze Brenda cyane,yumva ntacyo Brenda azamuburana agifite.

Brenda baramwambitse araberwa cyane , yamuguriye imyenda myiza n’inkweto ndende zimwe zishinguye. Brenda yakomeje yibaza kuri Brian cyane kuko yabonye ibyo Brian amukoreye birenze uko abyumva. Ariko nanone akagira ikibazo cy’uko ababyeyi be bazabyakira nibamenya ko atiga cyaba ari ikibazo gikomeye baramutse babimenye.

Barakomeje bagura imyenda ari nako amasaha yicumaga. I wabo wa Brenda babonye amasaha Brenda avira ku ishuri yarenze batangira kwibaza icyo umukobwa wabo yabaye dore ko na telephone ntayo bagiraga ngo bamuhamagare.

Brenda nawe aho ari arabona bwije cyane kandi Brian ntashaka kumurekura vuba. “ Brenda ko mbona umutima utari hamwe habaye iki?”.  “ Njye ndabona bwije cyane”. “ibyo ntibibe ikibazo njye ndakugeza i wanyu cyangwa se nkagutegera moto,erega izi ni impamvu z’akazi rero wihangayika, ahubwo nanjye mperekeza hari utuntu nshaka kwigurira”.

Brenda ntaho yari guhera amuhakanira, i wabo nabo babuze uburyama ku bw’umukobwa wabo utarataha. Keza nawe yari yahangayitse ku bwa mukuru we. Papa Brenda yumvaga ko umukobwa we atangiye kunanirana. Papa we yahise afata umwanzuro wo kujya mu baturanyi ngo bamutize telephone ahamagare ku ishuri abaze ikibazo cyaba gihari.

Gusa umugore we yagerageje kumubuza ariko papa Brenda ntiyabyumva, ageze hanze hari imodoka yaboneye kure iri kuza igana ku rugo. Yarahaze ariko imodoka ihagarara kure ntiyabitindaho. Brenda yasohotse mu modoka asezera Brian arongera aramushimira.

Brenda yatinye kugeza ibyo yarafite i wabo kuko babibonye cyaba ari ikibazo, yibajije uko yabigenza biramuyobera. Mu gihe ari kwibaza ibyo abona papa we amuhagaze imbere,umutima utangira gutera cyane.

Ese noneho Brenda azisobanura iki ko papa we amuguye gitumo?

Loading…

Ntuzacikwe Amayobera igice cya4

 

 

 

You may also like

Leave a Comment