Home Urukundo Inkuru y’urukundo igice2 : Amayobera (soma birambuye)

Inkuru y’urukundo igice2 : Amayobera (soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Mu gice cya mbere duheruka Brenda yahamagawe na Brian kuri company,ariko Brian yari yakunze Brenda ataramubona.Dukomezanye n’igice cya kabiri.

Brenda yarishimye ahita yumva ko akazi kabonetse. Brian nawe ijwi rya Brenda ryanze kumuva mu bitekerezo. Bukeye bwaho Brenda yegera murumuna we Keza ngo amubwire ko ashora kuba yabonewe akazi.  « Keza ndakwinginze papa na mama ntibazamenye ibi, dore iminsi umaze utiga kubera amafaranga y’ishuri rero ntago nshaka ko bamenya ko nanjye navuye mu ishuri. » Bamaze kuganira Brenda yabonye Brian yongeye kumuhagara gusa phone ivaho batavuganye ahita asezera murumunawe aragenda.

Ntibyatinze Brenda yahise agera kuri ya company, Brian nawe yari muri office ye ategereje ko Brenda ahagera, Brian yahise abona umukobwa muremure mwiza cyane w’imibiri yombi ufite mu maso harehare akomanze nuko amuha Karibu maze Brian arahaguruka umuterera intebe neza ubundi n’ibintu bidakunze kubaho. Nubwo I wabo wa Brenda bari abakene ntacyo yambaraga ntikimubere. Brian amaze gutera intebe neza yahise asubira mu byicaro bye, nawe yari umusore mwiza wambara akaberwa cyane.

“Banyita  Kamariza Brenda..” “Yego Bre, ndumva nta mpamvu yo kwivuga byinshi kuko ibyinshi nabonye biri ku mpapuro z’akazi.Ahubwo mbwira, witegye gukora akazi kose turi buguhe?” “Ntakibazo rwose njye nako kujya nkora amasuku nakemera kuko mfite murumuna wajye umaze igihe atiga.” “Rekereka umukobwa mwiza nkawe urumva naguha akazi nkako koko, kandi n’umuvandimwe wawe ntugire ikibazo aziga. Ahubwo uramutse ubyemeye ejo waza ugatangira akazi, kandi bitewe n’ikibazo ufite tuzakwishyura igice cy’umushahara wawe w’ukwezi.’’ “ Nukuri murakoze cyane  Boss ejo ntakibazo natangira akazi.”

Brenda yatashye yishimye cyane, akigera murugo yahise abibwira murumuna we Keza. Bahise bapanga icyo bari bubeshye ababyeyi babo kugirango batabimenya. Muaro kanya mama wabo yaje abasanga mu cyumba cyabo asanga barimo baganira baseka, nuko nawe abicara iruhande atangira kubaganiriza abaza Brenda uko ku masomo byifashe.

“Mama amasomo biragenda ntakibazo, ikindi kandi nabonye ishuri ryiza rifasha abatishoboye rero ndumva ariho Keza yajya kwigira kuko agomba gukomeza amasomo ye.” “ Ooh! Mwana wanjye ndumva ari byiza cyane , erega ibi byose ni ukubishimira Imana. Ngaho muze njye kubereka ibyo nabazabaniye bakobwa banjye.”

Bukeye bwaho Brenda yazindukiye kukazi ,Brian yaje asanga Brenda yahageze. Mubyukuri Brian yari yishimiye Brenda cyane ubona ko rwose bidasanzwe. “Eh Brenda wahageze! Ndabona wazindutse cyane.” Yagerageje kumuhobera nuko Brenda we amuha ukuboko aciye bugufi, nuko Brian we amusaba ko yamuhobera.

“Brenda mobera ntakibazo dore duherukana ejo.” Brenda yaramuhobeye hashije akanya Brian amubaza igihe umuvandimwe we azatangirira kujya kwiga. “Boss njye numvaga bishobotse namujyana uyu munsi.” “Ntugire ikibazo rwose, ndaguha igice cy’umushahara wawe maze umujyane, ikindi kandi ugomba kuhindura imyambarire ukambara nk’umukozi wo muri office koko ,niba ari ntikibazo k’imyenda ndakujyana aho bakwambika neza”

Brenda agerageje kubyanga. “Brenda utabihakana kuko njye nabitekerejeho.” Bakiri muri byo mushiki wa Brian ariwe Keria yahise yinjira maze asanga Br….

Loading

Ntimuzacikwe Amayobera Part3

Murakoze

You may also like

Leave a Comment