Home Amakuru y'ibanze Inkuru y’urukundo: Igikomere cy’umuryango wanjye Episode 3(Soma birambuye)

Inkuru y’urukundo: Igikomere cy’umuryango wanjye Episode 3(Soma birambuye)

by Ali Gilbert Dunia
2 comments

Ndi Alicia nje kuba komereza inkuru y’ubuzima nanyuzemo. Ngiye kubakomereza uko Mukadata yaje kumbera ikigeragezo muburyo butari bunyoroheye. Reka mbamare amatsiko mbakomereze.

Papa yaje gukora ubukwe mvagamutungo na mukadata ,Papa yari umukristo akunda gusenga cyane nanjye yajyaga abinoza. Ubukwe bwarabaye noneho nibwo nabonye Nyogokuru yishimira umugore wa Papa kurwego rwo hejuru icyo atarazi nuko yarimo yihamagarira urupfu.

Nyina w’umugore wa Papa yari umugome kurusha Nyogokuru, kuburyo Nyogokuru atigeze amenye ko ari gusekera abanzi. Mukadata yaje kujya amfata nabi kurwego rwo hejuru gusa Papa ntiyabimenyaga kuko yatahaga muri weekend kubera impamvu z’akazi.

Iyo Papa yabaga ahari nabaga mfashwe neza kuburyo niyo najyaga kumubwira uko mbayeho nabi yanyitaga umutesi akumva ko ibyo mubwira mbandi kubeshya.

Sinjye warotaga vacance irangiye ngo njye ku ishuri. Cyakoze najyaga ku ishuri merekejwe na Papa ibikoresho byose nabaga mbyujuje. Byakomeje gutyo ubwo nari mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye, maze ikiruhuko gikuru kiba kirageze.

Natashye numva nabyo nshaka pe, nageze murugo nsanga Papa atagikora ka kazi, uwo munsi narishimye kuko numvaga ngiye kubaho neza. Byaje kuba ngombwa ko Nyogokuru aza kuba murugo gusa Mukadata ntago yabyishimiye.

Nyogokuru yatangiye kujya abona hari iminduka murugo, nta mukozi warugishakwa akazi kose ninjye karebaga kuburyo najyaga kwiga simbibashe kubera umunaniro. Umuhungu wa mukadata yarankundaga cyane kuburyo imirimo yose yayimfashaga rwihishwa kuko iyo nyina yamubonaga yaramuhanaga.

Byageze aho Nyogokuru na Papa batakivuga murugo, Papa yarasigaye abona uko Mama we yirirwa atongana n’umugore we biramuyobera. Akajya abwira nyogokuru ngo niwe wamwizaniye reka amwigarike.

Gusa Papa y’umvaga bizashira ari amatiku yabagore, papa yaje koherezwa gukorera hanze igihe cy’umwaka. Maze asiga anguriye telephone nziza cyane ngo tujye tuvugana, ansigira n’amafranga ibihumbi 100 byo kujya nkoresha kwishuri ambwira ko azanyohereza n’andi ninyakenera. Ntubwo yansigiye ibyo byose njye ntago nari nishimye pe.

Papa akimara kugenda nibwo amarembo yo kugira ngo mukadata anoteze yarafungutse neza. Gusa icyari gisigaye nk’imbogamizi kuri we yari Nyogokuru. Nyina yaje kumugira inama y’uko agomba kutwica twese maze bakagurisha imitungo yose akigendera gusa ninjye wabashije kuroka urwo rupfu ariko nyogokuru we yaje gupfa nkurwo yishe mama.

Ubwo nyogokuru yaramaze gupfa ninjye wari gukurikira ariko imipango yose naje kuyibwirwa na wa mwana wa mukadata ambwirako ngomba gushaka aho nzajya. Mubyukuri si nari kugenda nsize I wacu. Ibyari biri kuba byose papa nabyo yarazi dore ko na telephone yari yaransigiye mukadata yari yarayinyatse.

Papa aho yarari yarazi ko ari amahoro murugo, naje kwigira inama yo kutava murugo gusa sinapfaga kurya ibyo mukadata yamaga kuko nakekaga ko haba harimo ibinyica. Niyo yajyaga kuma ibyo kurya barabanzaga bakarya njye akama ibyagiye bisigara kumasahani, cyakoze umwana we yaramucungaga akanzanira icyo kurya gusa iyo yamufataga narabiziraga.

Papa ajya kugenda yasize ngiye kurangiza uwa gatatu. Naje kujya nkoresha amafranga yamaye ariko yo mukadata ntiyarazi ko nyafite. Nize neza ndatsinda ariko sinagize amahirwe yo gukomeza amashuri.

Mu mafranga Papa yari yarasigiye umugore we harimo nazandihira ishuri ariko yanga ko nkomeza kwiga ngo nzajya mufasha ibyo murugo. Aho niho inzozi z’ubuzima bwanjye zaje gupfira. Nakomeje kubaho gutyo mu buzima butanyoroheye, byaje kunkomerera cyane ubwo bwa papa yaramaze kongererwa igihe cyakazi.

Nyimara kubwirwa ayo makuru nafashe umwanzuro wo kuva murugo nkajya gushaka ukundi nabaho. I wabo wa papa ntibankundaga habe nagato kuko ntibari bazi nuko mbayeho rero ntahantu narimfite njya kuba kuko ntamuntu wo kwa mama narinzi.

Cyakoze naje kujya kunshuti yacyera ya mama nubwo nawe yiberaga mu buzima bwo gukora mukabari. Muri ubwo buzima bungoye byaje kumviramo gufatwa kungufu n’umugabo wuwo mugore w’incuti ya mama. Maze nawe aranyirukana anyita indaya.

Story yanjye nindende cyane pe ariko nzayibabwira yose, gusa wibuke ukore share kunshuti zawe zizumve uko Imana yaje kungirira neza

 

Reka nzabakomereze ubwo naje gutangira kujya nkora akazi ko murugo

You may also like

2 comments

go to this site August 18, 2019 - 9:10 am

I just want to say I am just very new to blogs and really savored this blog. Most likely I’m likely to bookmark your website . You amazingly have perfect writings. Regards for sharing your webpage.

Reply
Cukrzyca News February 28, 2021 - 11:12 pm

You made some good points there. I did a search on the topic and hardly found any specific details on other sites, but then great to be here, seriously, thanks.

Reply

Leave a Comment